Umusore witwa Nsabimana Sudi w’imyaka 26, akurikiranyweho kwiba aho yakoraga akazi ko koza imodoka mu murenge wa Nyandungu akarere ka Gasabo, amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 3, agahita ahungira aho avuka mu karere ka Gatsibo.
Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo itangaza ko ku itariki ya 15 Gicurasi, umukoresha wa Nsabimana yavuye ku kazi, asanga ari koza indi modoka, iyo yari arimo ari nayo yari irimo aya mafaranga miliyoni 3 arayifunga ayisiga hanze ajya kwakira abashyitsi.
Kubera ko Nsabimana yari yarateguye umugambi wo kuziba amafaranga kuko yari azi ko umukoresha we yakundaga kuyasigamo, yari yaracurishije imfunguzo z’iyi modoka, ngo nibwo abonye bahugiye mu nzu n’abashyitsi, yayifunguye yiba ayo mafaranga ahita asubira iwabo mu karere ka Gatsibo.
Mu gitondo bajyanye umwana ku ishuri, barebye amafaranga barayabura bakeka ko ariwe wayibye, nibwo bahamagaye Polisi ikorera iwabo batangira kumushakisha.
Ngo uyu Nsabimana akigera iwabo, yahise abitsa miliyoni imwe n’ibihumbi 300 muri banki y’abaturage ya Kiramuruzi, ageze mu rugo abwira mukuru we ko avuye i Kigali yibye, ariko amaze kumenya ko Polisi imushakisha atangira kwihisha.
Ubwo Polisi yahise isaba banki y’abaturage gufunga konti y’uyu musore mu gihe iperereza ryari rigikorwa.
Ku bufatanye n’umuryango wa Nsabimana n’abaturage ba Kiramuruzi na Kabarore ndetse na Polisi y’u Rwanda, uyu Nsabimana yaje gufatwa kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi, afatirwa mu murenge wa Kabarore akarere ka Gatsibo afite amafaranga 106.500.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superitendent of Police(SP) Modeste Mbabazi, avuga ko nyuma yo kugezwaho ikirego bashakishije aho uyu musore aherereye, kugeza ubwo bamufashe.
SP Mbabazi aragira inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya mu ngo, akaba yagize ati: “Turasaba abantu bafite amafaranga menshi ko batayararana mu ngo, bakihutira kuyajyana kuri Banki cyangwa bakajya bakoresha impapuro zabigenewe nka Sheki .
Nyir’ukwibwa amafaranga akaba ashimira Polisi y’u Rwanda kubera ko yamugarurije amafaranga akaba yagize ati:” ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze birerekana ubuhanga ikorana akazi kayo, ndayishimira kuko ubu tugiye gusubizwa amafaranga yacu, kandi n’umujura akaba yafashwe”.
Akomeza anayishimira imbaraga igaragaza mu kurengera abanyarwanda mu kubungabunga umutekano wabo ndetse n’ibyabo.
Yanashimiye abaturage ba Kiramuruzi bafashije Polisi kugirango uyu mujura afatwe.
Kinyarwanda
English











