Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho by’abaturage byari byaribwe ifata na bamwe mu babyibye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifatanyije n’abaturage, kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Nyakanga bafashe ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byari byaribwe mu duce tw’mujyi wa Kigali mu mezi ashize.

Mu bikoresho byafashwe harimo Inyakiramashusho 10 zigezweho zizwi nka Flat Screens, Inyakiramashusho 3 zisanzwe, Mudasobwa 4 zigendanwa(Laptops), Mudasobwa 1 isanzwe (Desktop), Camera 3 zifotora, Telefone 12 zigendanwa, n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Abantu 2 bakekwaho kuba aribo bacuze umugambi wo kwiba ibi bikoresho mu bice bitanduknye by’umujyi wa Kigali bakaba bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi, yatangaje ko kugirango aba 2 bafatwe ari amakuru yatanzwe n’umufatanyacyaha wabo wafashwe mbere.

Akaba yagize ati:”Twakuye amakuru ku muntu twari twarafatanye Flat Screens 4, akaba ariwe watumye aba bafatwa n’ibi bikoresho bigafatwa”.

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gushakisha abandi baba bari muri aka gatsiko gakora ubu bujura no gutahura ibindi bikoresho bitaraboneka.

Supt. Mbabazi yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kumenyesha Polisi igihe cyose bibwe ibikoresho byabo no kwerekana bamwe mubo bakeka, kugirango Polisi ibafashe gushakisha ibikoresho byabo hakiri kare.

Yasoje asaba umuntu wese wibwe ibikoresho bye muri iyi minsi kugana sitasiyo ya Polisi ya Remera kureba ko hari ibyabo byaba birimo, ariko bakitwaza ibyangombwa byerekana ko ari ibyabo koko.

Ibyinshi muri ibi bikoresho bikaba byafatiwe mu murenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo.