Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gatsata barokoye ubuzima bw’umwana wari wajugunywe mu bwiherero na nyina akivuka.
Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ivuga ko uwo mwana yatawe mu bwiherero tariki ya 02 Kamena 2015, ukekwaho gukora ayo mahano akaba ari nyina umubyara witwa Uwimana Clémentine.
Uyu Uwimana w’imyaka 17 yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo mu murenge wa Gatsata, Polisi ikaba ivuga ko uwo mubyeyi gito, nyuma yo kubyara yiherereye wenyine nta muntu ubizi, ashyira uwo mwana mu myenda maze amujugunya mu musarani.
Nyuma abaturage bumvise uwo mwana arimo kurira bahita batabaza Polisi ihita itabara, ifatanya n’abaturage bamukuramo ahita ajyanwa ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru, akaba ari kwitabwaho n’abaganga, kugeza ubu ameze neza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko na nyina yahise ajyanwa kuri ibyo bitaro kugirango nawe yitabweho n’abaganga, ariko ko navayo azakurikiranwa n’ubutabera.
SP Mbabazi yagaye iki gikorwa cya kinyamaswa, anavuga ko abakobwa bakwiye kwirinda gusama inda zitateguwe.
Yakomeje avuga ko mu gihe habayeho gusama ku buryo butateganyijwe umuti atari ukwihekura kuko ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi n’uwo mwana uba uvukijwe ubuzima aba agomba kubaho kuko ari amaboko y’igihugu.
Kinyarwanda
English











