Kuwa kane tariki ya 6 Ukwakira mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Remera, mu kigo (MIC) cya Polisi y’u Rwanda gipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahazwi cyane ku izina rya “contrôle technique” hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abatunze ibinyabiziga kubisuzumisha, hagamijwe kurwanya no gukumira imyotsi ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga kikaba gihuriweho na Minisiteri y’umutungo kamere, Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Minisiteri y’ibikorwa remezo, Polisi y’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) n’izindi nzego.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana yavuze ku kamaro ikigo cya Polisi gipima ubuzima bw’ibinyabiziga gifitiye abatunze ibinyabiziga, abaturage ndetse n’igihugu muri rusange. Yakomeje avuga ko iki kigo gifite imirongo itatu ipima ibinyabiziga ndetse n’imodoka igenda izenguruka hirya no hino mu gihugu ifasha abafite ibinyabiziga kubisuzumisha. DIGP Stanley Nsabimana yavuze kandi ko mu minsi iri imbere hazanubakwa indi mirongo ibiri aho icyo kigo kiri, ikazafasha kwihutisha kurushaho serivisi zihabwa abatunze ibinyabiziga.
Yakomeje avuga kandi ko mu ntara zitandukanye hazashyirwa n’ibindi bigo bizapima ibinyabiziga mu turere twa Ngoma, Huye na Karongi ndetse n’i Gishali mu karere ka Rwamagana na Gacuriro mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi we mu ijambo rye, yibanze kuri gahunda ya Leta yo gukumira ibihumanya ikirere birimo imyotsi ituruka mu binyabiziga no mu nganda. Minisitiri Kamanzi yagarutse ku itegeko ryo ku itariki ya 8 Gicurasi 2005 rigamije kurengera ibidukikije hirindwa imyuka ihumanya ikirere.
Yagize ati” Kubungabunga ibidukikije hirindwa imyuka ihumanya ikirere bituma habaho kwirinda indwara z’ubuhumekero, bityo rero ntitwagira ubuzima bwiza mu gihe hariho imyotsi ituruka mu binyabiziga no mu nganda”.
Minisitiri w’umutungo kamere yasoje avuga ko n’ubwo amabwiriza ndetse n’itegeko ryo kurengera ibidukikije biriho, ikigamijwe mbere na mbere ari ukwigisha abaturage uburyo bwo gukoresha neza ibinyabiziga byabo ndetse n’abafite inganda hagamijwe kurwanya imyotsi ihumanya ikirere no kurengera ubuzima bw’abaturage. Minisitiri Stanislas Kamanzi akaba yarasabye by’umwihariko abatunze amagaraje kujya basobanurira abafite ibinyabiziga kwitaho imodoka zabo bazisuzumisha uko bikwiye no kutazajya bakoresha amavuta adafite ubuziranenge.
Iki gikorwa cy’itangizwa ry’ubukangurambaga mu kwirinda imyotsi ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga no mu nganda cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu Ambasaderi Munyabagisha Valens, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Dr Rose Mukankomeje n’abandi bashyitsi batandukanye.