Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yangije ibiyobyabwenge bitandukanye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yangije ku buryo bwabugenewe  ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 53, urumogi ibiro 88, amakarito 23  y’inzoga za Chief Waragi n’amaduzeni 7 y’izoga zo mu bwoko bwa Suzi.

Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge kikaba cyabereye mu kimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba akarere ka Rwamagana.

Nyuma yo kubyangiza, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (Spt.) Modeste Mbabazi yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu karere ka Kicukiro mu kwezi gushize kwa gatanu.

Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, akomeza abahamagarira kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa bibangiriza ubuzima, bityo bikabadindiza mu iterambere.

Spt. Mbabazi yashimiye abaturage kubera uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugirango ibi biyobyabwenge bifatwe, anabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza.

Umwe mu rubyiruko wari uri aho iki gikorwa cyabereye Berintwari Pierre Aloys w’imyaka 22, yavuze ko ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze y’ubinyweye, ku buryo imigambi myiza yari afite atayigeraho, akaba yagiriye inama urundi rubyiruko zo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko bibicira ejo habo heza.