Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mugi wa kigali yangije ku ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 232, urumogi ibiro 305, nutubure 7586, Chief Waragi 165 cartons, African Gin amakarito 4 Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge kikaba cyabereye ku kimoteri cya Nduba kiri mu murenge wa Nduba akarere Ka Gasabo aho ibi biyobwabwenge byose byari bifite agaciro ka milioni 19, 202,000 by’amafaranga y’uRwanda.
Nyuma yo kubyangiza, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (Spt.) Modeste Mbabazi yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe muturere 3 twumugi wakigali mugihe cya amezi atandatu..
Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, akomeza abahamagarira kwitandukanya no gukoresha ibiyobyabwenge kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa bibangiriza ubuzima, bityo bikabadindiza mu iterambere.
Spt. Mbabazi yashimiye abaturage kubera uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugirango ibi biyobyabwenge bifatwe, anabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza.
Umwe mu rubyiruko wari uri aho iki gikorwa aho cyabereye witwa Rurangirwa Calxite w’imyaka 60, yavuze ko ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze kandi ababyeyi bakwiye kwita kuburere bwabana babo bakitandukanya nibiyobyabwenge .
Naho Niyomukiza Valente ukora kukimoteri umusore wimyaka 23 nawe yanshimangiye ko ibiyobyabyenge ari bibi kurubyiruko aho abikoresha bishobora kubashora mubindi byaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











