Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Polisi yameneye mu ruhame litiro 3500 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe umutekano bameneye mu ruhame inzoga z’inkorano zitemewe zingana na litiro 3500 hafatwa abantu bane bakurikiranyweho kuzikora no kuzigurisha abaturage.

Abafashwe ni abagabo batatu n’umugore umwe, bafatiwe mu cyuho bazicururiza mu tubari duherereye mu mudugudu wa Birembo, akagari ka Ngara, mu murenge wa Bumbogo, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kwabo byagizwemwo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ikorera muri uriya murenge ko aba bantu uko ari bane bafite utubari bacururizamo inzoga bikorera zitujuje ubuziranenge. Habayeho kugenzura biza kugaragara ko amakuru yatanzwe ari impamo, mu bikorwa byateguwe bifatirwamo bane bari bafite bose hamwe litiro 3500, ndetse mu tubari tubiri  muri two hafatirwa imashini zikinishwa urusimbi zizwi ku izina ry’Ibiryabarezi bitanu, abaje kuhanywera bakinaga rwihishwa mu masaha ya nijoro bwamara gucya bakabihisha.”

CIP Gahonzire yavuze ko kenshi ahantu hacururizwa bene izo nzoga zitujuje ubuziranenge, hakunze kugaragara urugomo rurimo gukubita no gukomeretsanya ndetse rimwe na rimwe bikaba byabyara n’imfu.

Yagize ati: “Bitewe n’ingaruka tugenda tubona ziterwa n’izi nzoga, Polisi yakajije umukwabu wo gufata abazikora n’abazicuruza kugira ngo bahanwe banabere abandi akabarore.”

Yaburiye buri wese uziko azikora cyangwa azicuruza n’uwateganyaga kubijyamo ko ashatse yabireka kuko igikorwa cyo kubafata gikomeje hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.”

Yasabye abanywa izi nzoga kuzireka kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’ibyo bazikoramo, asaba kandi abaturage kujya bihutira gutanga amakuru aho bazibonye ndetse ashimira ababigizemo uruhare rwatumye ziriya zifatwa zitaragurishwa.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.