Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yahuguye abayobozi b’ibyiciro by’imirimo ku gukumira icuruzwa ry’abantu

Abayobozi b’ibyiciro by’imirimo mu karere ka Gasabo 24 mu mpera z’icyumweru gishize bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku buryo bwo gufatanya n’izindi nzego gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Mu bahuguwe  harimo abakuriye uburezi, ubushinjacyaha, uburezi, abinjira n’abasohoka mu gihugu, ubwunganizi mu by’amategeko n’abikorera.

Mu kiganiro yagiranye na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gasabo, Inspector of Police (IP)Theogene  R. Mugabo yatangiye abasobanurira icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo n’uruhare rwabo mu kurwanya iki cyaha.

Yababwiye ko icuruzwa ry’abantu ari ibikorwa bihindura umuntu igicuruzwa bijyanye no gushakisha cyangwa kwimurira umuntu ahandi mu gihugu cyangwa mu mahanga hakoreshejwe uburiganya, ibikangisho, imbaraga cyangwa agahato, ububasha ubikora aba amufiteho, akenshi hagamijwe kumwangiriza ubuzima cyangwa kumubyaza inyungu zitemewe akoreshwa mu biterasoni, mu buraya, mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, mu bisa n’ubucakara, kumwica urubozo no kumukorera urugomo ndengakamere cyangwa kumukoresha imirimo yo mu rugo nk’umuja, hishingikirijwe intege nke umuntu afite zikomoka ku bibazo afitanye n’ubuyobozi, ku gutwita k’umugore wibana, indwara, ubumuga n’ibindi bibazo byatuma umuntu muzima akora icyo atatekereje ; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 250 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yongeyeho  ko iyi ngingo ikomeza ivuga ko bifatwa kandi nko gucuruza abantu, kubashakamo inyungu hakoreshejwe kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera ababyeyi batababyaye hakoreshejwe ikiguzi mu buryo butemewe n’amategeko, kubakoresha mu mashusho y’urukuzasoni, mu masiporo abangamiye ubuzima, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo n’icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo.

Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati,"Abacuruza abantu bizeza ibitangaza  abo bashuka birimo akazi keza  mu mahanga; ariko batinda kubagezayo, bakabambura ibyangombwa byose; ubundi bakabakoresha imirimo y’agahato ivunanye, kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni  birimo ubusambanyi."

IP Mugabo yabwiye abo bakuriye ibyiciro by’imirimo muri aka karere ko mu bibazo abajyanwa gucuruzwa bahura na byo  harimo kuba babagwa  bakavanwamo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’impyiko.

Yababwiye ati,"Igihe muganira n’urubyiruko mujye murubwira kurangwa n’amakenga kugira ngo rutagwa mu mutego w’abashaka abo bajya gucuruza; ahubwo rugatanga amakuru ku gihe y’iyo migambi mibisha."

Yagize kandi  ati,"Gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu  bisaba ubufatanye hagati y’inzego zose ndetse n’abaturage kubera ko bikorwa mu ibanga rikomeye bitewe n’uko  abakora iki cyaha bihanangiriza abo bashuka  kutagira uwo babihingukiriza."

IP Mugabo yasoje  abasa abitabiriye ayo mahugurwa y’umunsi umwe gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya iki cyaha, ndetse n’ibindi muri rusange.