Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Polisi yahuguye abakora irondo ry’umwuga barenga 300

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Polisi y’u Rwanda yakomeje gahunda yo kongerera ubumenyi abakora irondo ry’umwuga 316 binyuze mu mahugurwa yatangiwe ku cyicaro cy’akarere ka Gasabo.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakorera mu mirenge ya Kacyiru, Kimihurura na Remera, yari agamije kubafasha kurushaho kunoza imyitwarire, imikorere n’ubunyamwuga no kubaka icyizere cy’abaturage binyuze mu kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kwirinda ruswa kugira ngo akazi bakora karusheho gutanga umusaruro.

Superintendent of Police (SP) Viateur Ntiyamira ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Mujyi wa Kigali, yabibukije ko umwuga bakora usaba ubunyamwuga bushingiye ku ndangagaciro, abasaba kwihatira gutanga serivisi y’icyitegererezo ku baturage.

Yagize ati: “Uyu murimo mukora ubasaba kuba abanyamwuga kandi mukajyana n’igihe, ariko ikirenze kuri ibyo, indangagaciro zibaranga zigomba kuba izo abandi bashobora kwigiraho. Igihe mutitwaye neza, abaturage ntibazabizera ngo bemere ko mugirana imikoranire, babahe amakuru abafasha mu kazi cyangwa ngo babitabaze.”



Yabashimiye uruhare bagira mu mutekano w’abaturage, anenga imyitwarire mibi ikunze kugaragara kuri bamwe muri bo, aboneraho kubashishikariza kwirinda ibyaha birimo ruswa no gukubita cyangwa gukomeretsa, kuko uretse gutuma batakarizwa icyizere n’abaturage, nabo ubwabo bibagiraho ingaruka. 

Yasoje asaba buri wese kwisuzuma no kunoza imikorere ye, kugira ngo imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 2025 ko icyizere abaturage bo mu Karere ka Gasabo bafitiye abakora irondo ry’umwuga kiri kuri 55.3%, kibashe kuzamuka muri uyu mwaka.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azamara iminsi itatu abera mu Mujyi wa Kigali, azakomereza mu Karere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro, nyuma y’uko mu mwaka ushize, hari hahuguwe abarenga 7000 mu gihugu hose.