Kuri iki cyumweru tariki 26 Kanama, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo Polisi y’u Rwanda yagaragaje abagabo batatu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amaterefoni 70 n’icyuma kibika amashusho bibye mu mujyi wa Kigali bakoresheje imfunguzo z’incurano.
Abafashwe ni Ndorimana Jotam w’imyaka 29, Nzabonimpa Vincent na Twahirwa Emmanuel bombi b’imyaka 30 y’amavuko.
Aba beretswe itangazamakuru bakaba barafashwe tariki ya 24 Kanama, umwe yafatiwe mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, mugihe abandi babiri bafatiwe mu muhanda musanze Rubavu aho bagombaga guhura n’abaguzi bavuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo mu mujyi wa Goma.
Avugana n’itangazamakuru CP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda yavuze ko aba bose bakoresheje imfunguzo z’incurano bagamije kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amafaranga.
CP Badege akomeza avuga ko aba bose bafashwe mu rwego rwo kubahiriza inshingano za Polisi zirimo gufata, gutabara no gukumira ibyaha ubu bakaba bashyikirijwe Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB).
CP Badege yaboneyeho gusaba abaturage gutanga amakuru kubo bakekaho ibikorwa byose bihungabanya umutekano kugirango bafatwe bakurikiranwe.
Yagizi ati: ’’Gutanga amakuru kunzego z’umutekano bizadufasha kuburizamo ibikorwa nk’ibi by’ubujura nibindi byose bishobora guhungabanya umutekano birimo kurwanya abishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano.’’
CP Badege asoza asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kutishora mu bikorwa bishobora kubakururira ibihano biremereye ahubwo bagakoresha imbaraga n’amahirwe igihugu cyibaha bakiteza imbere.
Ndorimana umwe mu bakekwa ho ubu bujura avuga ko amaze imyaka ibiri yinjiye mu bikorwa byo kwiba ibintu bitandukanye.
Yagize ati: ’’ Mbere yuko ntangira kwiba, nari umukanishi w’ Imodoka mu murenge wa Gatsata ntanyugu irimo usibye guhabwa ibihano birimo no gufungwa, ndakangurira urubyiruko bagenzi bange gukoresha amaboko yabo bakabasha kwitezimbere.
Ingigo ya 300 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwana iteganya ko
Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
English









