Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafatanye abasore babiri ibiti bya Kabaruka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafatanye abasore 2 aribo Hakizimana Claude na Mugabonake Vedaste ibiti bya Kabaruka, aho bavuga ko bari babikuye mu karere ka Bugesera babizaniye uwabibatumye utatangajwe izina rye kuko agishakishwa, akaba atuye mu murenge wa Gatsata, akagari ka Karuruma, umudugudu w’Akimihigo, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environment Protection Unit-EPU) muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) David Bwimba, yavuze ko Hakizimana yafatanywe ibi biti abipakiye kuri moto, Polisi imubajije nyirabyo ajya kuyereka aho atuye, bahageze mu gihe bagishakisha ko hari ibindi byaba bihari, n’uyu Mugabonake aza yikoreye ibindi nawe ahita afatwa.

SP Bwimba yavuze ko Kabaruka abandi bita Umushikiri, ari igiti kibasirwa n’abashaka kucyambutsa mu bihugu duhana imbibi, nabo bakakijyana mu bihugu bya Aziya, aho bivugwa ko kivamo imibavu n’amavuta yo kwisiga, asaba abaturage kwirinda kwangiza ibidukikije.

Aha yagize ati: “Gutema Kabaruka kimwe n’ibindi biti mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni ukwangiza ibidukikije, kandi twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”

SP Bwimba yibukije ko gutema no gutunda ibiti bisaba uruhushya rutangwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Yavuze ati:"Gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi, ni ukuyatwika, kuko isaha iyo ariyo yose, Polisi n’izindi nzego zafata ubikora, ubifatiwemo agafungwa, ndetse agacibwa amande, kandi bigira ingaruka mbi ku muryango we."

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira, bakomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.