Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe uwiyitiriraga urwego adakorera yambura abaturage

Uwitwa Nturanyenabo Eric ufite imyaka 33 niwe wafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu kagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare  nibwo Nturanyenabo yagiye mu rugo rw’umuturage wahaye amakuru Polisi y’u Rwanda  amubwira ko agomba kumuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu (5,000Rwf) ngo kuko yubatse mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Marie-Gorette Umutesi avuga ko Nturanyenabo yagiye yiyita  umukozi w’urwego rw’akarere rushinzwe umutekano (DASSO) akaka ruswa uriya muturage.

Yagize ati: “Nturanyenabo yabanje guhura n’umuturage amubwira ko akora mu rwego rwa DASSO kandi ko yabonye yarubatse mu buryo butemewe (akajagari), amusaba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5000 kugira ngo azabimugiremo batazamusenyera inzu.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko umuturage yemereye uwo mugabo amafaranga yari amusabye amwohereza mu rugo ngo abana bayamuhe, ageze mu rugo abana bamuhaye ibihumbi Bibiri gusa.

Ati: “Umuturage yasigaranye amacyenga y’uwo mugabo kandi yari afite ibyangombwa byo kubaka yahawe n’ubuyobozi, yahamagara abana ababwira ko bamuha ibihumbi bibiri andi akaza kugaruka kuyafata. Ubwo kwari ukugira ngo aze gufatirwa kuri ayo aza gutwara bwa kabiri, agarutse nibwo yahasanze nyiri urugo ahamagara Polisi y’u Rwanda iramufata ndetse isanga ntaho ahuriye n’urwego yavuze ko akorera.” 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yashimiye uriya muturage wagize uruhare mu gutanga amakuru y’umuntu washakaga kumwaka ruswa, ariko anasaba abaturarwanda kuba maso bakirinda umuntu wese uza abashuka.

Ati:  “Turashimira uriya muturage watanze amakuru kandi tukanasaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru y’abantu b’abambuzi nka bariya. Ariko cyane cyane turakangurira abaturarwanda kuba maso bakirinda ababashuka kuko abambuzi babaye benshi muri iki gihe.”

Nturanyenabo yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya kugira ngo akorerwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo ya 174 bavuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).