Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe umugabo wari ufite amadorali n’amayero y’amiganano

Ku uru wa kane tariki 15 Ugushyingo nibwo  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo yafashe umugabo  witwa Mukeshimana Anastase bakunze kwita Ibrahim, uyu akaba yarafatanywe amayero agera ku bihumbi 3 na 450 n’amadorali  ibihumbi 3.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwafashwe yari kumwe na bagenzi be 4,ariko bo bashoboye gucika,  bafashwe barimo  kuvunjira umuturage bamusanze mu isantire(Centre) ya Kabuga.

CIP Kayigi yagize ati:” Umuturage yagize amakenga y’amafaranga agiye guhabwa n’abo bantu ahita abimenyesha Polisi ya Rusororo,ayibwira aho bari buhurire bagiye kuyamuha.”

Yakomeje avuga ko uwo mugore n’abagombaga kumuha amafaranga  bamaze kugera i Kabuga bagize  ubwoba  bamusaba kuhava bakajya mu mu gasantire ka Rugende bakaba ariho bayamuhera, ariko hakaba hari abapolisi barimo kubacungira hafi.

Bamaze kugera  i  Rugende bakuye amafaranga mu gikapu  ngo bayahe wa muturage,  Polisi ihita ifata uriya Mukeshimana kuko ari we wari ufite igikapu cyarimo ayo mafaranga abandi bane (4) bariruka baracika.

CIP Kayigi yaboneho gukangurira abanyarwanda n’abandi baturarwanda kwirinda abantu babashuka ko bashaka kubavunjira,ahubwo bakajya bagana abantu bemewe n’amategeko bakora akazi ko kuvunja amafaranga.

Yakomeje aburira abatekamutwe bagifite umuco mubi wo kwiba abantu bavuga ko bagiye kubavunjira naho bashaka kubiba.

Yagize ati:Bariya bantu nta mwanya bagifite muri iki gihugu,ubu twatangiye ibikorwa byo gufata abatekamutwe bose bavuga ko bavunjira abantu, amayeri yose bakoresha twarayamenye.”

Mukeshimana akimara gufatwa yiyemereye ko ayo mafaranga bari bafite ari amahimbano usibye inoti imwe y’amadoli yarimo nzima. Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.