Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu mukwabu yakoze yataye muri yombi umusore witwa Niyigena Jean de Dieu w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kuba yiba za moto yarangiza akazishakira abaguzi nyuma.
Nigena akaba yafatiwe mu kagari ka Muhozi umurenge wa Bumbogo ,umudugudu wa Gasabo akaba ari naho ubusanzwe atuye.
Yiyemerera ko Moto yayibye i Rwamagana akayizana, akayibitsa i Nyagasambu kugira ngo abone uko ayishakira abayigura, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu gihe Polisi ikomeje iperereza ngo imenye nyir’iyo moto, uburyo yibwe no kumenya niba hari abandi bari inyuma y’ubu bujura cyane ko umwe mubo bakoranaga ubwo bujura yahise acika akirukanka.
Chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana uyobora Polisi mu karere ka Kicukiro yashimye abaturage kubera ko aribo batanze amakuru yatumye iyi Moto ifatwa, ndetse na Nigena agafatwa, anabasaba gukomeza kugira imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.
CIP Hakizimana aragira inamakandi abntu batunze za moto kujya bazitaho bakamenya umu motari bayihaye bakamukurikirana bakamenya imyitwarire yabo.
Akomeza aburira kandi abajura biba za moto ko babaireka kuko Polisi ifite ubushobozi bwo kubatahura ikabafata,abasaba gushyira amaboko hasi bagakora bakareka ubujura kuko butuma bafatwa bagafungwa bikabagiraho ingaruka ndetse no kumiryango yabo.
Kinyarwanda
English











