Polisi y?u Rwanda mu Karere ka Gasabo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira, yafashe abantu babiri bakurikiranyweho gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.
Abafashwe ni uwitwa Mfashijwenimana Vincent ufite imyaka 24 y?amavuko na Niyonsenga Diane w?imyaka 25, bafatanywe ibilo 6 by?urumogi mu mudugudu wa Kamashashi, Akagari ka Kabuga II, mu murenge wa Rusororo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko aba bombi uko ari babiri bari basanzwe batunda urumogi bakarugurisha abakiriya babo mu bice bitandukanye.
Yagize ati: ?Twari dufite amakuru ko Mfashijwenimana ari umucuruzi w?urumogi ruturuka mu gihugu cya Tanzania, afatanyije na Niyonsenga, bakarugemurira abakiriya babo bo mu Karere ka Bugesera na Gasabo. Kugira ngo bafatwe, byaturutse ku makuru twahawe n?umuturage wababonye ku Cyumweru saa saba z?amanywa barushyiriye abakiriya mu mudugudu wa Kamashashi, Niyonsenga akaba ari we wari urutwaye mu gakapu.?
Yakomeje agira ati:?Twahise twihutira kuhagera dusatse muri icyo gikapu dusangamo agafuka gapakiyemo ibilo bitatu by?urumogi niko guhita bafatwa, tugiye gusaka no mu ngo zabo, kwa Mfashijwenimana tuhasanga ibindi bilo bitatu by?urumogi.?
CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye bafatwa n?ibiyobyabwenge bigafatwa bitarakwirakwira mu baturage, abasaba gukomeza guha Polisi amakuru y?ikintu cyose babonye cyahungabanya umutekano.
Abafashwe n?ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw?ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Kinyarwanda
English









