Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe abasore babiri baherutse kwiba moto y'umumotari

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo yafashe uwitwa Sindikubwabo Emmanuel ufite imyaka 42 na Kwizera Emmanuel ufite imyaka 20. Bafatanwe moto ifite ibiyiranga R D 833 D.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Gorette Umutesi, avuga ko aba basore moto bayambuye  umumotari witwa Niyibizi Shadrack w'imyaka 31 wo mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana. Avuga ko bayimwambuye mu ijoro rya tariki ya 16 Ukuboza ubwo Niyibizi yari ari mu isanteri ya Kabuga mu karere ka Kicukiro, Kwizera Emmanuel akaza kumutega nk 'umugenzi amubwira ko amugeza mu murenge wa Rusororo mu kagari ka Ruhanga.

Yagize ati: “Uyu mumotari yaramutwaye nk’uko atwara abandi bageze ku gashyamba gaherereye mu  kagari ka Ruhanga ubwo hari mu masaha y’umugoroba, Kwizera asaba umumotari ko amuhagarika aho mu gashyamba, bahasanze Sindikubwabo Emmanuel bahita bamena urusenda rw’ifu mu maso uyu mumotari ntirwamufata bamukubita inkoni mu mutwe  yitura hasi bahita burira moto barayitwara.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko iyo moto bakimara kuyitwara bahise bayijyana bayihisha mu murenge wa Muyumbu  mu karere ka Rwamagana, hashize iminsi itatu batangira gushaka abakiriya bayigura bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo ari naho bafatiwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:  “Aba basore bombi bari mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo barimo baciririkanya n’uwari ugiye kugura  iyo moto ku mafaranga ibihumbi 200 (200,000 frw) ubwo nibwo umuturage yahanyuraga arebye iyo moto uburyo ari nshya na banyirayo amafaranga bayishakamo agira amakenga niko guhita yihutira guha amakuru Polisi ikorera Bumbogo nayo ihita itabara irabafata.”

Aba basore bombi bagifatwa bemeye icyaha bavuga aho bayibye n’uko bayibye ndetse ko atari ubwa mbere babikoze.

Aba basore bombi bavuga ko ibi atari inshuro ya mbere babikoze kuko hari n’igihe inzego z’umutekano zabatesheje moto mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera ubwo basukaga mu maso umumotari urusenda ntirumufate neza agatabaza bakayibatesha, akaba ari naho bahise bafata umugambi wo kujya bitwaza inkoni kugira ngo uwo rudafashe bamukubite iyo nkoni.

Kuri ubu aba bombi bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kuri sitasiyo ya Bumbogo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yashimiye umuturage watanze amakuru aboneraho gusaba abaturage muri rusange gukomeza iyi mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n’abaturage yo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.

CIP Umutesi yagiriye inama abamotari kujya birinda abantu babategeka kubasiga ahantu hataba abantu mu gihe babona ko bwije kuko haba harimo abagamije kubagirira nabi, abasaba kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe bahuye n’ibibazo by’abantu nk’aba babajura.

Yasoje yibutsa abagifite ingeso mbi zo kwiba ko bagomba  kubicikaho kuko nta gahenge namba bazigera babona.