Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Polisi yafashe abakozi 5 b’ikigo nderabuzima bakekwaho ubujura bw’imiti

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi yafashe abantu batanu (5), barimo abaforomo batatu (3) bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo.

Bimwe mu byibwe muri icyo kigo nderabuzima birimo ibikoresho bya Laboratwari, amashuka n’ibiringiti by’ikigo nderabuzima, ndetse n’imiti ya Farumasi y’icyo kigo nderabuzima.

Abo baforomo uko ari batatu bakekwaho ubwo bujura ni Nyirantabaruye Violette, Ndayisaba Pascal, na Nyangabo Felicien.

Abandi babiri bakekwaho ubufatanyacyaha ni abakozi bashinzwe isuku muri iki kigo nderabuzima aribo; Uwambazamariya Skolastika akaba n’umugore wa Ndayisaba, na Mutsindashyaka Innocent.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati:”Twamenye amakuru ko hari amashuka yabuze muri iki kigo nderabuzima, dufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) dutangira iperereza ngo tumenye niba hari ubujura bwabaye muri iki kigo nderabuzima, muri iryo perereza rero nibwo bamwe mu bakozi bavuze ko bakeka ko Uwambazamariya ari mubashobora kuba baribye ayo mashuka n’ibiringiti. Nibwo twagiye iwe tuhasanga ibikoresho byinshi by’ikigo nderabuzima.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata Uwambazamariya n’umugabo we, hari abandi batangabuhamya bavuze ko bakeka ko na Nyangabo yaba yaratwaye ibikoresho by’ikigo nderabuzima.

Yavuze ati:”Batubwiye ko kubera ko Nyangabo avurira abantu iwe ashobora kuba yiba ibikoresho by’ikigo nderabuzima ndetse n’imiti ya Farumasi y’iki kigo, twagiyeyo koko tuhageze tuhasanga imiti myinshi ya Farumasi y’ikigo nderabuzima cya Kayanga. N’abandi rero ni muri ubwo buryo bafashwe nyuma yo gusanganwa ibikoresho by’ikigo nderabuzima.”

Kugeza ubu aba bakekwa uko ari 5 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje igenzura ngo rurebe niba hari ibindi bikoresho byibwe muri iki kigo nderabuzima ndetse n’ababigizemo uruhare.

SSP Hitayezu kandi yavuze ati:”Iyo hari umuntu utwaye ibikoresho n’imiti by’ikigo nderabuzima, abarwayi bashobora kuhatakariza ubuzima kuko ibiba byari kubafasha gukira biba byibwe. Ni nayo mpamvu dukangurira buri wese kurwanya uyu muco mubi, kuko ntiwamenya ushobora kuhatakariza ubuzima yabuze imiti, kuko ashobora no kuba umubyeyi, umuvandimwe cyangwa inshuti.”

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.