Ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza yatangiye guhugura abakozi batandukanye bo mu bitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Barimo guhurwa ku buryo bwo kurwanya ibyateza inkongi n?uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje, ni amahugurwa azamara iminsi itatu.
Umuyobozi w?ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi yo guhugura umubare munini w?abaturarwanda ku kwirinda inkongi.
Yagize ati? Abo turimo guhugura mu bitaro bya Kibagabaga tubanza kubasobanurira ibitera inkongi n?uko babyirinda. Twavuga kurinda abana kwegera ibikoresho byateza inkongi, kumenya uko bakoresha gaze yo guteka, gutanga amakuru igihe habaye inkongi, kubaha ubumenyi mu gukoresha za kizimyamuriro (Kizimyamwoto) n?ibindi bitandukanye.?

Yakomeje avuga ko iyo Polisi irimo gutanga amahugurwa iba yanajyanye ibikoresho by? imfashanyigisho aho abahugurwa banerekwa uko bakwitabara igihe habaye inkongi.
Ati? Tuba twajyanye za kizimyamuriro, Amashyiga ya gaze yo guteka ndetse n?amasafuriya, ibi bidufasha kwereka abahugurwa uko bakwitabara igihe habaye inkongi yoroheje. Kuri gaze yo guteka tubereka ko igihe umuriro utombotse bashobora gufata ikiringiti gitose ariko kitajejetaho amazi noneho bagatwikira ku isafuriya iri ku mashyiga, tubereka uko bakoresha za kizimyamuriro (Kizimyamwoto), hari izikoresha urufuro, izikoresha ifu hari n?izikoresha Gaze ikomoko ku binyabutabire (Gaz Carbonique). Mu kuzimya inkongi tunabereka ko bashobora kwifashisha umucanga wumye.?
ACP Gatambira akomeza avuga ko abaturarwanda bakangurirwa kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare igihe habaye inkongi kugira ngo Polisi itabare vuba. Bakaba bahamagara kuri nimero 111, 112, abari mu Mujyi wa Kigali bagahamagara kuri 0788311224, 0788380953,0788380436, 0788380467.
Abarimo guhurwa mu bitaro bya Kibagabaga uko ari 60 bagaragaje ko bishimiye amahugurwa Polisi y?u Rwanda irimo kubaha, bavuga ko bamwe muri bo ari ubwa mbere bari babonye uko bakwitabara habaye inkongi.

Kinyarwanda
English











