Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimira uruhare rw'abaturage mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, batangira amakuru ku gihe afasha mu gutahura ababigiramo uruhare.

Ni nyuma y'uko mu Karere ka Gasabo, abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga, mu mukwabu wakozwe mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama, biturutse ku makuru yari yatanzwe n'abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abo bagabo bafashwe; umwe ufite imyaka 47 y'amavuko, ari nawe nyir'urugo rwafatiwemo kanyanga, yafatanyaga na mugenzi we w'imyaka 42, bakaba barafatanywe litiro 10 za kanyanga n'izindi litiro 160 bari bagitetse hamwe n’ibikoresho  bifashishaga mu kuyiteka.

Yagize ati:  "Tugendeye ku makuru yizewe yari yatanzwe n'abaturage, hateguwe umukwabu, nibwo abo bagabo bombi bahise bafatirwa mu cyuho batekeye kanyanga mu rugo rw'umwe muri bo, ruherereye mu murenge wa Gikomero, akagari ka Murambi mu mudugudu wa Rugarama."

SP Sylvestre avuga ko ubwo abapolisi bahageraga, basanze bamaze kwarura izo litiro 10 za kanyanga, bagitetse izindi  zigera kuri litiro 160 ndetse umwe muri bo afite n’icupa yari arimo kuyinyweramo.

Amakuru avuga  kandi ko mu rugo rw’uyu mugabo hari hasanzwe hatekerwa kanyanga ariko akaba ari ubwambere abashije kuyifatanwa.

SP Twajamahoro yasabye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bitemewe ko babireka kuko nta mugisha cyangwa inyungu n'imwe babibonamo, uretse ibyago byo kuba bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gikomero kugira ngo bakorerwe dosiye, mu gihe kanyanga yamenewe mu ruhame.

Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.