Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yataye muri yombi umugore witwa Mukansoro Anastasie w’imyaka 28 y’amavuko, akaba akekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’aho afatanywe agera ku bihumbi 34 agizwe n’inoti 17 z’amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda.
Ibi byabaye kuwa gatatu tariki ya 16 Ukwakira, bibera mu kagari ka Kamutwa, umurenge wa Kacyiru , akarere ka Gasabo. Uyu mugore wafatanywe ariya mafaranga y’amahimbano avuga ko yari yayahawe n’uwo yita Rukara wari umurimo umwenda.
Kugira ngo Mukansoro afatwe byatewe n’uko yagiye kugura ibintu mu iduka hafi y’aho atuye maze nyir’iduka niko kudashira amakenga amafaranga yari afite. Ntibyatinze rero kuko nyuma yo kumukekaho ayo mafaranga ko ari amahimbano, abaturage bahise bitabaza Polisi ikorera ku murenge wa Kacyiru nayo ihita imuta muri yombi, ubu iperereza rikaba rikomeje ngo ukuri kujye ahagaragara ku byerekeranye n’inkomoko y’ayo mafaranga y’amiganano.
Hagati aho, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoreshwanabi ry’amafaranga ,ubukungu n’imari by’igihugu mu ishami rya Polisi ry’ubugenzacyaha (CID) Senior Superintendent Eric Kanyabuganza, yavuze ko umwaka ushize iri shami ryakoze dosiye 223, naho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013 hakorwa andi madosiye agera kuri 128, yose akaba yerekeranye n’amafaranga y’amahimbano n’ibindi byaha bishamikiye ku bukungu n’imari by’igihugu.
Uyu muyobozi akaba asaba abantu kutijandika muri ibi bikorwa byo gukora amafaranga no kuyigana ndetse bakitandukanya n’ibindi byaha birebana n’ubukungu n’imari by’igihugu. SSP Eric Kanyabuganza yakomeje avuga ko abibwira ko bakira vuba banyuze muri ziriya nzira baba bibeshya, kuko Polisi n’izindi nzego bari maso ku buryo batazahwema guta muri yombi abantu bagaragara muri biriya bikorwa bigayitse.
Abantu kandi barasabwa kujya batanga amakuru y’abantu hirya no hino bashobora kugaragara mu bikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ibindi byaha muri rusange kugira ngo habeho kurengera ubukungu bw’igihugu no gucunga umutekano w’abaturarwanda.
Icyaha nk’iki iyo gihamye uwagikoze ahanwa n’ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.