Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Nyuma yo kuganirizwa na Polisi imiryango 17 yiyemeje kureka ihohotera ryaberaga mu ngo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo hahurijwe imiryango 17 yabanaga mu makimbirane. Bose hamwe bageraga kuri 34, ni ukuvuga umugore n’umugabo maze baganirizwa ku ihohoterwa icyo aricyo n’ingaruka zaryo.  Banasabwe kurireka no kurirwanya kuko ridindiza iterambere ryabo rimwe na rimwe rikaba ryanatuma umwe yica mugenzi we byose kandi bikagira ingaruka ku bana babyaye.

Ibi biganiro babihawe n’umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi mu karera ka Gasabo,  Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari ari kumwe n’ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu Karere Gasabo,  Uwamahoro Daria Jeannette ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rutunga,  Uwanyirigira Clarisse

Bimwe mu byo baganirije iyi miryango babasobanuriye ihohotera icyo aricyo, amoko y'ihohotera, ikiritera n'ingaruka zaryo, kugira isuku ndetse no kwita ku burere bw'abana babo babarinda ihohotera rikorerwa abana nk’imirimo ivunanye, gusambanywa, kutabakura mu ishuri n'ibindi bibazo bikurura amakimbirane.

Ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu karere ka Gasabo yabwiye iyi miryango ko bakwiye kurenga icyatuma bagirana ibibazo mu rugo rwabo ahubwo bagashaka icyateza imbere urugo rwabo.

Yagize ati: “Igihe tugezemo ntabwo abantu bakwiye guta umwanya mu bidafite umumaro birirwa bashwana mu kimbo cyo gufatanyiriza hamwe bagateza imbere urugo rwabo. Umuryango uhoramo ihohotera cyangwa se intonganya ntujya utera imbere kuko buri wese akora ibye ahubwo basahuranwa ibyagatunze urugo.”

Uwamahoro yabwiye iyi miryango ko mu gihe abashakanye baticaye ngo baganire kubyo bagiye gukora byateza imbere urugo rwabo buri wese agakurura yishyira niho hatangirira amakimbirane ugasanga ihohotera ritangiye ubwo."

CIP Umuhozari yavuze ko igikorwa cyo kuganiriza imiryango yagaragayemo amakimbirane kiri mu rwego rwo gukangurira abaturage b’umurenge wa Rutunga kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo dore ko uyu murenge mu mwaka dusoje wa 2019 wagaragayemo ibikorwa byinshi by’ihohoterwa ugereranyije n’indi mirenge igize akarere ka Gasabo,  aho imiryango ibiri yagaragayemo ubwicanyi.

Yagize ati: “Uyu murenge wa Rutunga ukunze kugaragamo amakimbirane hagati y’abashakanye aho mu mwaka dusoje hari imiryango ibiri yagaragayemo ubwicanyi, umugabo yishe umugore we na none umugore nawe yica umugabo we, aba bombi bakaba barishe abo bashakanye bakoreshe isuka y’amenyo izwi nka Majagu.”

Yavuze ko bahuje imiryango ikunze kugaragaramo amakimbirane babasobanurira ihohoterwa icyo ari cyo n’aho ritangirira n’ikiritera babasaba kurirwanya kuko ariryo rikura rikabyara ubwicanyi.

Yagize ati: “Ihohotera rishingiye ku gitsina usanga umwe ahoza ku nkeke uwo bashakanye ntibumvikane kubyo bakora kandi iyo babanye nabi gutyo n’abana babo bakorerwa ihohoterwa, nko kubakoresha imirimo ivunanye, kutabona uburere bw’ababyeyi, kutajyanwa mu ishuri n’ibindi bikorwa bikorerwa abana binyuranyije n’amategeko; iri hohoterwa niryo akenshi riteza inda ziterwa abangavu.”

CIP Umuhozari nyuma yo kubasobanurira ihohoterwa icyo aricyo, amoko yaryo n’uburyo bwo kurirwanya yasabye iyi miryango 17 guhinduka bakaba intangarugero mu midugudu batuyemo, yanabibukije kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe n’amategeko kuko nazo zikunze kuba intandaro y’ihohotera n’amakimbirane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rutunga Uwanyirigira Clarisse yababwiye ko ibyo bakora byose bigira ingaruka ku bana babo kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mugongo bikazatuma nawe akurira mu ngeso yakuze abonana ababyeyi be. Aha akaba yahereyeho abasaba kujya bita ku burere bw’abana babo n’isuku muri rusange bakarwanya ihohotera kuko umuryango urihorana uhorana ubucyene.

Iyi miryango 17 yahawe ibi biganiro  yatangaje ko igiye gushyira ingufu nyinshi mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo, irikorerwa abana ndetse n’ibindi byateza umutekano muke mu murenge wabo, biyemeje kandi kujya kuba  intangarugero mu midugudu aho batuye.