Trending Now

Gasabo- Muhanga: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba moto

Ku bufatanye n’Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Polisi kuri uyu wa 24 Nzeri 2018 yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba Moto muturere twa Gasabo na Muhanga.

Abo bagabo ni Hakizima Jean Bosco ukekwaho kwiba Moto ifite icyapa RE 567C ya Mbonabucya Pierre yibwe kuwa 11Nzeri mu karere ka Gasabo na Ndayambaje Jean Bosco ukekwaho kwiba Moto TVS RD035H mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Mbonabucya Pierre akimara kwibwa Moto ye, yahise yihutira gutanga ikirego kuri polisi kugira ngo afashwe kuyishaka.

Yagize ati “Akimara kwibwa moto ye kuwa 11 Nzeri, yihutiye gutanga ikirego kuri station ya polisi ya Nyamirambo kugira ngo dufatanye na RIB tumushakishirize moto ye kandi byahise bitangira ubwo.”

CIP Kayigi yavuze ko uwafashwe akekwaho kwiba iyo moto n’ubundi yari yayitijwe na Mbonabucya ku itariki ya 11 aribwo yanibwe. Mbere na mbere uwaketswe ni Hakizimana kuko ari we wari watijwe iyo moto umunsi yibwa kandi nawe ntiyagoranye kwemera.”

Hakizimana Jean Bosco yabwiye polisi ko yafashe moto akajya kuyibitsa inshuti ye mu karere ka Gicumbi, nyuma akagaruka kuyishakira umukiriya aribwo yafatwaga.

Igikorwa cyo gufata abakekwaho kwiba moto kandi cyabaye  no mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe aho polisi na RIB bafashe Ndayambaje Jean Bosco ukekwaho kwiba moto TVS RD035H ya Musabyimana Viateur.  

CIP Kayigi asaba abamotari kujya bitwararika abo batiza moto n’abagenzi cyane cyane mu gihe cya nijoro kuko ngo byagaragaye ko bashobora kugira uruhare mu bujura bwa moto.

Abakekwaho ubu bujura bwa moto na moto bari bibye bashyikirijwe Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha  kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.