Trending Now

Gasabo: Litiro 335 z’inzoga z’inkorano zitemewe zamenewe mu ruhame

Kuri uyu wa kane taliki ya 30 Kanama,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Nduba, mu kagari ka Gasanze,umudugudu w’Uruhetsi ku makuru yahawe n’abaturage, yakoze umukwabu wo gufata abantu bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko. Uyu mukwabu wafatiwemo  litiro 335 ku bantu babiri batandukanye zihita zimenerwa mu ruhame, abaturage basabwa kureka kuzikora kuko zibahombya.

Izi litiro 335 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Igikwangari, zafatiwe k’uwitwa  Maniraho Jean Pierre w’imyaka 34 wasamywe litiro 135  naho litiro 220 zifatanwa  uwitwa Birikunzira Vedastew’imyaka 35 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP)Emmanuel Kayigi avugako abaturage babahaye amakuru ko hari abaturage benga bakanacuruza inzonga zitemewe kandi ko zikurura umutekano mucye mu mudugudu wabo w’Uruhetsi.

Yagize ati”Nyuma yaho abaturage baduhaye amakuru twafatanyije n’inzego z’ibanze tujya gusaka muri izo ngo abaturage bari batubwiye ko hengerwa izo nzoga z’Ibikwangari, nuko bariya bagabo bombi koko tubasangana ziriya litiro 335 .

Akomeza avuga ko nyuma yo kubafata. Bahise babajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba n’ibikoresho bifashishaga bazega, izo nzoga nazo zijyanwa kumenerwa  mu ruhame,ndetse banaboneraho umwanya  basaba abaturage kuzireka bagakora indi mirimo itabashyira mu gihombo..

Kayigi yagize ati” Izi nzoga uretse no kuba zagushyira mu gihombo zinatera ubucyene kuri wowe n’umuryango wawe n’igihugu mu rusange, yangeyeho ko zigira  n’ingaruka mbi ku buzima bw’uzikoresha, hari ukumutera uburwayi butandukanye mu mubiri ndetse no gusaza imburagihe”.   

Yakomeje agira ati” Umuntu wabinyoye kimwe n’ubikora ahora abirarikiye, aho kugirango amafaranga abonye ayashyire m’umushinga w’undi wa muzamura n’umuryango we, ayashora muri byo, bityo ugasanga ntacyo yimariye ndetse ntanicyo amariye igihugu muri rusange, kuko ubifatanwe acibwa amande kandi nabyo bikamenwa”.

CIP Kayigi avuga ko amande ateganywa ku muntu wafatanwe izi nzoga z’inkorano azikora cyangwa azicuruza,ari ukuva ku bihumbi 50,000frw kugeza 200,000 by’amafaranga y’u Rwanda. Aba bombi bakaba baraciwe amande y’ibihumbi 125.000frw.

CIP Kayigi akaba yarahereye aha asaba abaturage kureka gukora no gucuruza izi nzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kuko bibagusha mu gihombo.

Yashoje ashimira abaturage batanze amakuru; ashishikariza buri wese kugira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge atangira amakuru ku gihe aho abibonye, yasabye kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kugirango umutekano urusheho kubungabungwa.