Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendo ryafashe umugabo wakoranga inzoga zitujuje ubuziranenge

Taliki ya 30 Nyakanga mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko akagali ka Bibare urwego rwa polisi rushinzwe ku rwanya magendo rwafashe umugabo witwa Kamanzi Fred wimyaka 32 y’amavuko.

Akaba yakoraga inzoga zitemewe na mategeko kandi zitujuje ubuziranenge.

Izo nzoga akaba yifashishaga amazi na arikore akazikora yarangiza akazipakira neza mwikarito agashyiraho  ibirango byazo akazigurisha ku masoko nkizoga zemewe na mategeko.

Nkuko Kamanzi yabidutangarije yavuze ko yazicuruzaga mu karere ka Nyagatare aho ikarito imwe yaguraga ibihumbi icyenda bya mafaranga y’u Rwanda (9000 FRW) ikaba irimwo uducupa duto 60 kamwe kagura amafaranga  150 frw.

Kamanzi akaba yemera icyaha akagisabira imbabazi aho aregwa ibyaha birenze bibiri harimo gukora no gucuruza ibintu bitujuje ubuziranenge  ndetse no gukoresha ibirango by’abandi.

Nkuko bitangazwa na Jishind Kakkadath ushijwe ubucuruzi muri Sulfo Rwanda LTD yavuze ko abacuruzi bakwiye kujya bitondera ibyo barangura ndetse na baguzi bakagura ibyujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali  SP Mbabazi Modeste akaba yavuze ko
naramuka ahamwe ni byaha aregwa akazahanishwa ingingo ya 378 na 382 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho bivugwa ko  icyaha ni kimuhama azahanishwa igihano kiri hagati yimwaka 2-5 na mande ari hagati ya milliyoni 1 kugeza kuri million icumi ndetse ibyo yafatanwe bigafatirwa.