Abana 43 bazwi nk’Abadahigwa biga mu ishuri ribanza ryitwa Little Angels School ribarizwa mu kagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha biciye mu bihangano batozwa n’Abarezi babo bikubiyemo ubutumwa bukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha.
Indirimbo, ikinamico n’imivugo ni bimwe mu byo aba bana bakoresha mu kugeza ubutumwa ku bantu batandukanye.
Ubwo Polisi y’u Rwanda yizihizaga Isabukuru y’imyaka 18 imaze ibayeho, aba bana bari mu batanze ubutumwa muri uwo muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru ku itariki 16 Kanama uyu mwaka; ubutumwa bwatanzwe n’Abadahigwa kuri uwo munsi bukaba bwari bufite aho buhuriye n’Insanganyamatsiko y’Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2018 yagiraga iti:"Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha."
Mu kiganiro Polisi yagiranye n’Umutoza Mukuru w’Abadahigwa, Rwagasore Anaclet yavuze ko gushyiraho itsinda ry’Abadahigwa bigamije kubatoza bakiri bato kwanga ikibi ,kukirinda no kugira uruhare mu kugikumira; hagamijwe kugira ngo bakure baharanira guteza imbere Igihugu n’abagituye.
Ibihangano by’aba bana byibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ruswa, ihohotera ry’uburyo bwose, ukwishora mu biyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu; n’ibindi byaha. Ibihangano byabo bigaragaza kandi akamaro k’isuku n’isukura; bikanerekana akamaro ko kubana neza ku bagize umuryango.
Rwagasore yavuze ko we n’abarezi bagenzi be bafatanya guhimba ibyo bihangano; barangiza bakabitoza aba bana; hanyuma bakabikina.
Yagize ati,"Iyo umwana umwigishije ko kunywa Urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ari ukwangiza ahazaza he; ntashobora kubyibagirwa; akura abizirikana."
Yavuze ko mu mivugo bigishije aba bana harimo ifite imitwe igira iti: Ndate ibigwi bya Polisi y’u Rwanda; Isuku hose iturange na Twabura dute kubashima(aha aba bana bakaba barashimiraga Polisi ku mikorere myiza n’imikoranire yayo myiza n’abaturage); ndetse ko hari n’undi muvugo ku kwirinda no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Umwe muri aba bana (Abadahigwa) witwa Marthe Izere yavuze ko anezezwa cyane no kugira uruhare mu gukumira ibyaha binyuze mu bihangano batozwa ku ishuri.
Yagize ati,"Ndahamya ndashidikanya ko igihe turimo kuririmba tugaragaza ko kunywa ibiyobyabwenge ari bibi; abumva ubwo butumwa babitekerezaho; bikaba bishoboka ko bamwe mu babinywa bafata icyemezo cyo kubireka."
Undi witwa Prince Irasubiza yunzemo agira ati,"N’ubwo ndi muto; nzi ko ndamutse nyoye ibiyobyabwenge naba ndimo kwangiza ahazaza hanjye. Ngomba gukangurira abana bagenzi banjye kwirinda kubinywa mbabwira ingaruka zabyo."
Umuyobozi wa Little Angels School, Habimana John Bosco yavuze ko kwita aba bana Abadahigwa bigamije kubatoza kuba Indashyikirwa no guharanira icyiza buri gihe.
Yagize ati,"Tumaze gusuzuma tugasanga urubyiruko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge; kandi ari rwo Rwanda rw’ejo, twasanze dukwiriye gutanga umusanzu mu kubirwanya no kubikumira; ni ko gushyiraho iri tsinda ry’abana kugira ngo tubigishe imbyino, imivugo, ndetse n’ibindi bikubiyemo ubutumwa bugaragaza ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, isuku nke, no kwangiza."
Yagize kandi ati," Icyo wigishije umwana ntakunda kucyibagirwa; kandi ashimishwa no kukibwira abandi. Aba bana iyo tubigishije kwirinda ibiyobyabwenge; ubwo butumwa babugeza ku bana bagenzi babo ndetse n’abo mu miryango yabo. Uko bigira hejuru, ni ko bazakomeza kuba Abenegihugu beza baharanira kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha; bityo U Rwanda rukomeze gutekana no gutera imbere."
Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’Abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni yavuze ko Abadahigwa ba Little Angels School ari Abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha.
Yagize ati,"Ibihangano byabo bikubiyemo ubutumwa bugamije gukangurira umuryango nyarwanda kwirinda ruswa, Ibiyobyabwenge, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi byaha."
ACP Muhisoni yagize kandi ati,"Birashimishije kubona abana nk’aba biyemeza kugira uruhare mu gukangurira umuryango Nyarwanda kwirinda ibyaha. Polisi irashimira Ubuyobozi bw’ishuri bigamo bwatekereje gushyiraho iyi gahunda y’aba bana. Ibi bikwiriye kubera urugero andi mashuri."
Yibukije ko umuntu ufite amakuru ashaka kumenyesha Polisi; cyangwa ayitabaza yahamagara nimero zayo za telefone zitishyurwa; izo akaba ari: 3512 (Ihohotera rishingiye ku gitsina); 3511(Urenganyijwe cyangwa uhohotewe n’Umupolisi); 113 (Impanuka mu muhanda); 112(Ubutabazi muri rusange); 111(Inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga); 116 (Ihohotera rikorerwa abana); na110(Impanuka n’ibibazo byo mu mazi). Ashobora kandi kuyimenyesha cyangwa akayandikira kuri: @Rwandapolice (Twitter); Rwanda National Police (Facebook); cyangwa ku Agasanduku k’Iposita 6304 KIGALI – RWANDA.
Kinyarwanda
English











