Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare, yafashe umugabo ufite imyaka 25 y'amavuko, wari ufite amafaranga y’amiganano ibihumbi 61Frw.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Buhoro, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko, ahagana saa tanu z’ijoro, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Uyu mugabo yagiye ku mukozi ubitsa akanabikuza amafaranga hifashishijwe telefone, amusaba kumubikira amafaranga kuri konti ye, angana n’ibihumbi 17Frw. Uwo mukozi yitegereje amafaranga yari amuhaye abona ni amiganano, niko guhita yihutira guhamagara Polisi, abapolisi bakihagera baramusaka bamusangana andi ibihumbi 44Frw nayo y’amiganano."
Akimara gufatwa yemeye ko yari abizi ko ayo mafaranga ari amiganano, avuga ko nawe yayahawe na mugenzi we atashatse guhita atangariza imyirondoro, bari buzayagabane nyuma yo kuyavunjisha.
SP Twajamahoro yashimiye uyu mukozi wagize amakenga ubwo yakiraga amafaranga akabanza kuyitegereza mbere y'uko amubikira ndetse yamara no kubona ko ayo mafaranga atujuje ubuziranenge akihutira gutanga amakuru.
Yagize ati: “Abantu bose bavunja, babika cyangwa bakira amafaranga menshi nk'abacuruzi bashishikarizwa ko buri gihe mbere y'uko bayabika bagomba kubanza kuyagenzura, babona atujuje ubuziranenge bakihutira kubimenyesha Polisi. Uyu mukozi rero nibyo yakoze turabimushimira ndetse n’abaturage bari hafi y’aho akorera batatumye uyu mugabo abacika."
Yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko kugira ngo akorerwe dosiye, mu gihe iperereza rikomeje ngo hafatwe n’abandi bakekwaho gukorana na we.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).