Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Habereye amahugurwa yo gukangurira abaturage gukomeza kwicungira umutekano

kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21Nzeri  mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatsata hatangijwe amahugurwa agamije  kwirindira umutekano azamara icyumweru. Ayo mahugurwa yahuje abaturage b’uwo murenge wa Gatsata ,ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ndetse n’akarere ka Gasabo.

Mu ijambo rye yavuze afungura ayo amahugurwa, umuyobozi w’akarere ka  Gasabo Ndizeye Willy yasabye abaturage kuba maso bakicungira umutekano kuko aribo ureba bwa mbere aho batuye mu midugudu n’utugari twabo.

Yabasabye gutangira makuru kugihe bamenyekanisha abanyabyaha ndetse bakamenya umuntu winjiye mu mudugudu wabo n’uwasohotse hakorershejwe ikayi yabugenewe y’umudugudu mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ACP Rogers Rutikanga yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro kuko azafasha abaturage gukomeza kwicungira umutekano.Yabwiye abitabiriye amahugurwa ko bagomba kwirinda ibihuha ahubwo bakarushaho gukora cyane bityo  bakarwanya ubukene.

ACP Rogers Rutikanga yasabye abaturage gufatanya n’inzego zose mu kwirindira umutekano aho yashimangiye ko bagomba gukaza amarondo bakicungira umutekano aho byanze cyangwa bakeka abagizi ba nabi bagatungira agatoki inzego z’umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali  yabwiye abo bitabiriye amahugurwa ko bagomba gutanga amakuru ku kintu icyo aricyo cyose bakeka cyahungabanya umutekano akomeza asaba urubyiruko by’umwihariko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge ndetse n’ibisindisha.

Muri icyo gikorwa kandi hananzwe telefoni ku baturage biswe ijisho ry’umuturanyi zizajya zibafasha gutanga amakuru ku buryo bwihuse. Icyi gikorwa kikaba kizakomereza mu mirenge yose igize akarere ka Gasabo.