Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: DASSO n’abakora irondo ry’umwuga bahuguwe uko barushaho gukora kinyamwuga

Polisi y’ u Rwanda mu karere ka Gasabo, yagiranye ibiganiro n’abagize urwego rw’unganira akarere mu kwicungira umutekano (DASSO) , ndetse n’abakora irondo ry’umwuga  byibanze ku kurushaho gukora kinyamwuga no gutanga serivisi nziza ku baturage.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi, bibera  mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Kinyinya, bihuza   Chief Inspector of Police (CIP) Eugene Makabuza uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya  ari kumwe n’ Umukozi w’ Umuryango  ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Ishami ry’u Rwanda ( Transparence International - Rwanda.)

DASSO n’abakora irondo ry’umwuga bagera 170 bakorera mu mirenge ya Bumbogo, Gisozi , Kimihirura, Kimironko na Kinyinya yo mu Karere ka Gasabo ni bo bahawe ibi biganiro aho biyemeje ko  nyuma y’amahugurwa bahawe bagiye kugaragaza impinduka mu kazi kabo ka  buri munsi.

CIP Makabuza yibukije abitabiriye ibyo biganiro ko ari imboni z’abaturage; bityo ko bakwiriye kurangwa n’imico izira amakemwa.

Yagize ati,"Igihe cyose ufite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo hari isura abaturage baba bakubonamo; bigusaba ubunyangamugayo n’ ubunyamwuga  kugira ngo icyizere bagufitiye kidatakara ."

Yongeyeho ko gucunga umutekano ari akazi gakomeye kuko gasaba ubushishozi n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

CIP Makabuza yagize ati,"Irondo ry’umwuga ni rwo rwego rw’umutekano rwegereye umuturage kurusha izindi. Ni mwe mumenya ahabaye ikibazo mbere y’abandi bose; mugomba rero kubikemura kinyamwuga, mudahohoteye abaturage; ibirenze ubushobozi bwanyu mugakorana n’inzego z’ubuyobozi zibegereye ."

Yasoje asaba abahawe ibiganiro kurushaho gutangira amakuru ku gihe  ku cyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Yagize ati,"Igihe mumenye amakuru yerekeye abantu bacuruza ibiyobyabwe, imiryango ibanye mu makimbirane, ihohotera, mugomba kubimenyesha Polisi kuko iyo bidakemuwe ari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano."

Mukarukundo yasabye abagize urwego rwa DASSO n’abakora irondo ry’umwuga kwirinda ruswa  kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Yagize ati," Ibibazo byinshi by’abaturage twakira biba byiganjemo akarengane no gutanga  ruswa, mukwiriye kubirwanya mwivuye inyuma kuko igihugu kigaragaramo akarengane na ruswa kidashobora gutera imbere.’’