Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mata 2017, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo, abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bagera kuri 50 bo mu midugudu 14 igize aka kagari, n’abanyerondo 65 bakorera muri aka kagari bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano.
Aya mahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Theogene Mugabo ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo, aho yasabye abayitabiriye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha mu kagari kabo, hagamijwe gukomeza kwicungira umutekano.
IP Mugabo yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, anaboneraho umwanya wo kubasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.
Yabasobanuriye kandi ku cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ryaba irikorerwa abana n’abantu bakuru ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Yakomeje abasaba gufatanya imbaraga bakabumbatira umutekano, aho yagize ati:”Gukorera hamwe ni ngombwa kugirango umunyarwanda n’umutungo we abe mu Rwanda atekanye.Tugomba kongera ingufu mu kuwubungabunga, cyane cyane dukaza amarondo, tukirinda ko hari abanyabyaha baduca mu rihumye”.
Mu bindi yatanzeho ikiganiro, harimo gukunda igihugu n'uburere mboneragihugu, indagagaciro nyarwanda zikwiye kuranga CPCs, inyigisho y'ibanze k'uburenganzira bwa muntu, uruhare rw'umuturage mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, imikorere n'imikoranire ya Community Policing Committees n'izindi nzego, isuku n'isukura ndetse no kubungabunga no kurengera ibidukikije.
Mu gusoza, IP Mugabo yababwiye ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko umuryango nyarwanda wose ukwiye kuwugiramo uruhare, bagahora bari maso kandi bakihutira gutanga amakuru y’icyo babona cyahungabanya umutekano.
Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, bishimira ibisubizo bahawe, bafata ingamba z’uko impanuro bakuye muri bi biganiro bagiye kuzishyira mu bikorwa ndetse bagashyira imbaraga mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe
Rurangwa Joseph akaba n’umukuru w’umudugudu wa Rwimikenke mu kagari ka Ruhango, umwe mu bari bitabiriye ibi biganiro, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko amahugurwa nk’aya ndetse no guhura n’abayobozi kenshi bibaha imbaraga zo gukora akazi kabo neza ndetse n’abaturage bakabubaha cyane cyane iyo bari kugenzura ko amarondo akora neza cyangwa iyo bari mu zindi nshingano zabo.
Mu bindi basabye, harimo gushyira inzoga z’inkorano mu biyobyabwenge bigomba kurwanywa kuko birimo kugira ingaruka zikomeye ku bazinywa muri aka kagari ka Ruhango, bityo abazicuruza bagakurikiranwa n’amategeko ahana abacuruza ibindi biyobyabwenge.
Kinyarwanda
English











