Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bo mu mirenge ya Nduba na Bumbogo y’akarere ka Gasabo barenga 150, basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyabangamira umutekano, mu rwego rwo gusigasira umutekano muri iyi mirenge, no kurushaho gusohoza inshingano zabo neza.
Ibi babisabwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’imirenge yabo ku itariki ya 15 Gicurasi, mu mahugurwa y’umunsi umwe bahawe mu bihe bitandukanye bakayaherwa mu byumba by’inama by’iyi mirenge yombi.
Inspector of Police (IP) Theogene Mugabo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gasabo, yababwiye ko kugirango mu midugudu batuyemo hakomeze kurangwamo umutekano banasohoze inshingano zabo neza, bagomba gukangurira abaturage bayobora kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, kuko biri ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Yanabasabye gukomeza gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane, gutanga amakuru byihuse, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi we, kugirango nk’abaturarwanda muri rusange bagire uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
IP Mugabo kandi yabasabye ko bo ubwabo babanza kuba inyangamugayo no kurangwa n’imyitwarire myiza agira ati: "Ntiwakangurira abantu kwirinda no gukumira ibyaha kandi ubikora. Mukwiye rero gutanga urugero rwiza."
Yasoje asaba abari bitabiriye aya mahugurwa gushishikariza no kugira inama abaturage kwirinda ikintu cyose cyatuma bagwa mu mutego wo kwihanira, ahubwo bakihutira kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo byabo.
Mu gusoza aya mahugurwa, Rugambage Emmanuel ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Bumbogo, yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ku nama yagiriye CPCs bo muri uwo murenge, avuga ko zizatuma barushaho gukora akazi neza.
Yanashimiye CPCs bo mu murenge wa Bumbogo kubera uruhare bagira mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge.
Rugambage nawe yabasabye kuba inyangamugayo n’intangarugero mu byo bakora no kugisha inama mu gihe bibaye ngombwa, kandi abibutsa gukomeza gufatanya no gukorana neza n’abaturage kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano w’aho batuye.
Kinyarwanda
English











