Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: CPCs basabwe kongera imbaraga mu kwicungira umutekano

Abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) bagera hafi 180  bo  mu mirenge ya Rutunga na Gikomero mu karere ka Gasabo bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano no kunoza imikorere n’imikoranire n’izindi nzego kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi.

Aya mahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Theogene Mugabo   ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo , akaba yari ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikomero ari naho yashorejwe, Gonzague  Rwamucyo  bakaba basabye abayitabiriye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wabo, hagamijwe gukomeza kwicungira umutekano.

IP   Mugabo  yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, anaboneraho umwanya wo kubasobanurira amoko y’ibiyobyabwenge n’uko babyirinda.

Yabasobanuriye kandi ku  cyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira amoko y’ihohoterwa ryaba irikorerwa abana n’abantu bakuru ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Yasoje abasaba gufatanya imbaraga bakabumbatira umutekano, aho yagize ati:”Gukorera hamwe ni ngombwa kugirango umunyarwanda n’umutungo we abe mu Rwanda atekanye.Tugomba kogera ingufu mu kuwubungabunga, cyane cyane dukaza amarondo, tukirinda ko hari abanyabyaha  baduca mu rihumye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikomero, Gonzague Rwamucyo yababwiye ko umutekano utareba Polisi y’u Rwanda gusa, ahubwo ko umuryango nyarwanda wose ukwiye kuwugiramo uruhare, bagahora bari maso kandi bakihutira gutanga amakuru y’icyo babona cyahungabanya umutekano.

Nyuma y’ibiganiro, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, bishimira ibisubizo bahawe, bafata ingamba z’uko impanuro bakuye muri ibi biganiro bagiye kuzishyira mu bikorwa ndetse bagashyira imbaraga mu gukumira ibyaha no gutangira amakuru ku gihe

Mugemana Joel wo mu murenge wa Gikomero , umwe muri CPCs wari witabiriye ibi biganiro yagize ati:” Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko ntitwari tuzi neza uko twakumira icyaha kitaraba, ahubwo ahanini twashishikazwaga no gufata abagikoze, ariko ubu tugiye kujya dukumira ibyaha bitaraba kuko kwirinda biruta kwivuza”.

Yakomeje ashima byimazeyo Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa idahwema kubaha, avuga ko amahugurwa nk’aya ndetse no guhura n’abayobozi kenshi bibaha imbaraga zo gukora akazi kabo neza ndetse n’abaturage bakabubaha cyane cyane iyo bari kugenzura ko amarondo akora neza cyangwa iyo bari mu zindi nshingano zabo.

Nyuma y’aya mahugurwa, muri rusange, abagize izi komite biyemeje ko bagiye kurushaho kuzuza inshingano zabo bagatangira amakuru kugihe,ndetse biha imihigo   yo kurwanya no guca ibiyobyabwenge mu mirenge yabo ndetse no gukaza umutekano.