Abagabo batatu ba bashoferi b’amakamyo aribo, Munyaneza Diogene, Kanyomozi Fisi na Nzaramba Fredrick batawe muri yombi na Polisi, ejo bundi tariki ya 7 Ugushyingo ubwo bageragezaga guha ruswa aba Polisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Aba bagabo uko ari 3, bafatiwe ku muhanda uva Kibagabaga werekeza i Nyarutarama. Uwitwa Munyaneza Diogene, wari upakiye amakara ndetse anarengeje urugero, yagerageje guha umupolisi amafaranga y’u Rwanda 2000, ubwo yari ahagaritswe kugira ngo asobanure impamvu yari yarenze ku mategeko y’umuhanda nuko nawe ahita aha aya mafaranga umu polisi yibwira ko bishobora ku murengera. Ntabwo icyakora ariko byaje ku mugendekera yabitekerezaga kuko nyuma yaje gufatwa.
Mugenzi nawe wafatiwe kuri uwo mu handa, we yari atwaye umucanga mu modoka y’ikamyo ntoya ya DINA, yahagaritswe n’umu polisi wa mubajije icyangombwa kimuhesha uburenganzira bwo gutwara imizigo (Transport Authorization), nuko arakibura arinabwo yazaga kugerageza guha uyu mu Polisi amafaranga 2000, ariko nawe bimubera ay’ ubusa kuko kimwe na mugenzi we yaje gutabwa muri yombi.
Kuri ubu abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi. Aba bagabo bose kandi biyemerera ibyo baregwa ndetse bakanabisabira imbabazi.
Umuyobozi wa Polisi ukuriye Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’imyitwarire iboneye (Ispectorate Services and Ethics), Assistant Commissioner of Police Costa Habyara, yihanangirije abashoferi kimwe n’abandi banyarwanda bagifite ingeso zo guha ruswa aba polisi kuyicikaho kuko ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
ACP Habyara yasabye kandi aba shoferi n’abandi bose batwara ibinyabiziga kujya buri gihe bu bahiriza amategeko yose agenga umutekano wo mu muhanda bityo kugira ngo babashe kwirinda ifatwa rya hato na hato utaretse n’amande atandukanye bacibwa igihe bafatiwe mu makosa nk’ayo.
Yasabye abanyarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kugira uruhare mu kurwanya ruswa bahanahana amakuru n’inzego z’umutekano kuwaba acyekwaho kuyitanga.
Kinyarwanda
English











