Abagabo batutu aribo: Rwagasore Jean Paul, Niyibizi Jean Marie Vianney na Dusabe Evode bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho bakurikiranyweho kwiba mudasobwa kuri papeterie Ihoho iherereye mu murenge wa Remera ahazwi nko ku “Gisiminti”.
Iperereza ryakozwe na Polisi mu karere ka Gasabo rigaragaza ko aba bagabo uko ari batatu, mu ijoro rya tariki ya 21 ukwezi gushize, aribwo bibye ibikoresho birimo; imashini enye zifotora inyandiko (Photocopieuse), mudasobwa nini (desktop) eshatu, mudasobwa zigendanywa (Laptop) eshanu n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi yavuze ko aba bagabo bafatiwe ahantu hatandukanye mu karere ka Gasabo, akomeza avuga ko Polisi yagiye ihabwa amakuru n’abaturage itangira kubashakisha kugeza aho igiye ibasanga mu ngo iwabo aho bahishe ibi bikoresho.
Supt. Mbabazi arashimira uruhare rw’abaturage mu ifatwa ry’aba bagabo, agakomeza avuga ko n’abandi bantu bashaka kwishora mu byaha bitandukanye ko ntaho bashobora gucikira.
Yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutungira agatoki inzego z’umutekano bityo kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe ndetse bashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati: “Amakuru atangiwe ku gihe agira ingaruka nziza zirimo gufata abakekwaho ibyaha ndetse no kubasha kugarura ibintu biba byibwe”.
Hakizimana Prosper nyiri papateri Ihoho aho ibi bikoresho byibwe yashimiye Polisi kuba yarabashije gukurikirana aba bajura kugeza ibafashe.
Yagiriye inama abacuruzi bagenzi be kimwe n’abandi banyarwanda muri rusange kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe bibwe.
Kinyarwanda
English











