Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Batatu bafatanywe 1, 400, 000rwf bari bibye

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abantu batatu nyuma yaho ibasanganye amafaranga hafi miriyoni n’ibihumbi maganane (1, 400, 000rfw) yibwe mu iduka mu kagari ka Kagugu ko mu murenge wa Kinyinya, karere ka Gasabo.

Nsengiyumva Jean Pierre, Uwiragiye Sebastien na Bizimana Jean Claude bafashwe ku cyumweru bagerageza guhunga nyuma yo kwiba ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yavuze ko Polisi yihutiye gutabara nyuma yaho uwibwe ayimenyeshereje.

Yavuze ko  Nsengiyumva na Uwiragiye binjiye muri iri duka ubwo nyiraryo yari agiye hanze, maze biba aya mafaranga aho yari abitse muri tiruwari.

SP Mbabazi yavuze ko mu gihe aba bombi bari bari kuyiba, mugenze wabo, Nsenyiyumva yarangazaga nyiri iduka, amubaza ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa bye.

Ati : "Amaze kubona ko yibwe, yahise amenyesha Polisi, maze abo bajura bahita batabwa muri yombi. Gutangira amakuru ku gihe byatumye abajura bafatwa batararenga umutaru kandi n’ibyibwe biragaruzwa."

Yavuze ko bagifatwa, Nsengiyumva yabanje kubeshya  ko yitwa Higiro Moise.

SP Mbabazi yavuze ko uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi  mu gihe iperereza rikomeje.

Yakanguriye abaturage n’abacuruzi gushyiraho ingamba z’umutekano w’ibintu byabo , gutabarana no kwihutira gutanga amakuru ku gihe mu gihe habaye ubujura cyangwa ikindi kintu cyose cyahungabanya umutekano.

Yagiriye inama abaturage gukora aho gutega amaramuko mu kwiba.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu  wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku myaka ibiri  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.