Karangwa Janvier na Ndereyimana Sudi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera aho bakurikiranyweho kwiba imodoka yo mu bwoko bwa T/ Hilux ifite nomero za purake RAA 944M y’uwitwa Harindintwari Landouard, naho undi witwa Minani Emmanuel akaba ahafungiwe kubera kugura ibyo byuma.
Asobanura iby’ubwo bujura,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Chief Inspector of Police (CIP) Richard Iyaremye yagize ati:"Ahagana saa yine zo ku gasusuruko ko ku itariki ya 13 Nzeri 2015 nyiri iriya modoka yayiparitse aho baparika imodoka hafi ya Radiyo Ibyiringiro aho ikorera mu kagari ka Kamatamu, ko mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, yinjira mu nyubako iyi Radiyo ikoreramo gusaba serivisi, aza kuyisohokamo ahagana saa saba zo ku gicamunsi, maze ageze aho yari yaparitse imodoka ye asanga idahari."
CIP Iyaremye yakomeje agira ati:" Harindintwari yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kacyiru maze itangira gushaka abayibye kugeza ubwo iyifatiye muri aka kagari yari yibwemo, ikaba yarayifashe ahagana saa moya n’igice zo ku mugoroba wo kuri uyu munsi yibweho ."
Yavuze kandi ko Karangwa Janvier na Ndereyimana Sudi nyuma yo kwiba iriya modoka no kuyiparika aho yafatiwe, bayikuyemo radiyateri, amatara abiri y’imbere n’abiri y’inyuma, uturebanyuma tubiri , icyuma bita Manyeto , na bateri yayo bajya kubigurisha Minani , uyu akaba asanzwe afite iduka ry’ibyuma by’imodoka mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge, akaba ari naho ibyo byuma by’iyi modoka byari byibwe byafatiwe.
CIP Iyaremye yongeyeho agira ati:"Bamaze kugurisha Minani ibyo byuma, bagarutse aho bari baparitse iyo modoka kugira ngo bayivanemo ibindi byuma. Baje kuri moto ifite nomero za purake RC 851X, ikaba yari itwawe na Ndereyimana, ariko ku bw’ibyago byabo, bakihagera , Polisi ihita ibafata."
Yavuze ko mu gitondo cyo ku munsi wakurikiyeho, ni ukuvuga ku itariki 14 Nzeri 2015, Polisi y’u Rwanda yashyikirije iyi modoka nyirayo, naho Ndereyimana, uri mu kigero cy’imyaka 29 , Karangwa, nawe uri muri iki kigero na Minani, ufite imyaka 40, bakaba bafungiwe kuri iriya sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda twavuze haruguru mu gihe iperereza rikomeje.
CIP Iyaremye yagize ati:"Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura."
Yagiriye kandi inama abaturage yo kutagura ibintu bidafite inyemezabuguzi, aha akaba yaragize ati:"Kugura ibyo bintu, uretse kuba ari ubufatanyacyaha, binateza igihombo uwabiguze."
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa biriya byuma bari bavanye muri iriya modoka bari bibye ndetse ayo makuru akaba yaratumye hafatwa n’iriya modoka nyirizina maze aboneraho gusaba abaturage muri rusange kwirinda ibyaha bitandukanye kandi abagira inama yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa.
Harindintwari amaze gushyikirizwa imodoka ye yagize ati:"Nkimara gutanga ikirego ko nibwe imodoka yanjye, Polisi yanyijeje ko iribuyifate kandi nanjye nyigirira icyizere none byabaye impamo kuko yayifashe ndetse iranayinshyikiriza kandi ifata abari bibye ibyuma bari bayikuyemo bakaba bari banamaze kubigurisha."
Yongeyeho agira ati:" Polisi yacu ntitetereza abayigana. Iyo uyigejejeho ikibazo iragikurikirana kandi ikagicyemura vuba. Ibikorwa byayo by’indashyikirwa birivugira ubwabyo."
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo.
Kinyarwanda
English











