Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Babiri bafunzwe nyuma yo kugerageza guha ruswa abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda

Abashoferi 2 aribo, Uwizeyimana Innocent na Ndoli Laurent, banfungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera aho bakurikiranyweho icyaha cyo kugerageza guha ruswa abapolisi bacunga umutekano wo ku mu handa.

Aba bagabo uko ari 2 bafashwe mu rukerera ry’uyu munsi tariki ya 17 Mutarama, bakaba bafatiwe ahantu hatandukanye, bombi bakaba kandi bakurikiranyweho kugerageza guha ruswa abapolisi nyuma yuko bahagaritswe bakanga guhagarara.

Nkuko Polisi ibitangaza, umwe muri aba bashoferi, Uwizeyimana Innocent, wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla RAB981N, yahagaritswe na Polisi ageze ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru, nuko yanga guhagarara, abapolisi baza ku mukurikira bamugezeho abonye ko ntahandi yabacikira, ahitamo kugerageza kubaha ruswa y’ibihumbi 7,000 by’amafaranga y’u Rwanda arinabwo yazaga gufatwa.

Polisi ishami ry’umutekano wo mu Muhanda dukesha iyi nkuru, itangaza ko, uyu mugabo nta n’uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga (Perimit) yari afite ubwo yafatwaga.

Ndoli Laurent, yafatiwe mu murenge wa Kinyinya kimwe na mugenziwe, yafashwe agerageza guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 5,000 by’amafaranga y’u Rwanda, ibi akaba yarabikoze nyuma yo guhagarikwa akanga guhagarara.

Uyu mugabo wari utwaye imodoka ya Toyota Corolla RAA030Y, nyuma yo gufatwa, imodokaye ikaba nta cyangombwa cy’ubuziranenge (Control Technique) yari ifite.

Umuvugizi wa Polisi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police, Emmanuel Kabanda, yasabye abafite ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda yose. Yavuze ko Polisi yakoze ibishoboka byose Kugira ngo yorohereze abafite ibinyabiziga hagamijwe kubagezaho serivise zitandukanye zirimo ibyuma bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse no kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

CIP Kabanda yagize, “Dukoresha buri kwezi ibizamini by’impushya, zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’ibyuma bipima ubuziranenge bw’ibinyabiziga bimaze kwegerezwa abaturage. Nta rwitwazo abantu bari bakwiye Kugira, bakora amakosa yo gutwara ibinyabiziga nta mpushya bafite cyangwa ngo batware ibinyabiziga bidafite icyemezo cy’ubuziranenge”.