Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo : Babiri bafashwe bakekaho ubujura

Abasore babiri  mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo bafashwe bakekwaho kwiba amabaro abiri y’imyenda y’ibitenge mu modoka yo mu bwoko bwa sam-trailer yavaga mu gihugu cya Tanzaniya yerekeza mu karere ka Rubavu.

Kuri uyu wa 09 Mutarama  nibwo  Hamis Salumu wari utwaye iyi modoka ya paritse Rugende  ahasanzwe haparika amakamyo kugirango aruhuke nyuma aze gukomeza urugendo  rwerekeza mu karere ka Rubavu aho yari ajyanye ibicuruzwa yari apakiye. Muri uku kuruhuka nibwo  abasore babiri bafunguye igice cy’inyuma iyi modoka igenda ikurura bagakuramo amabaro abiri y’ibitenge afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana cyenda (900,000 frw).

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yihutiye kumenyesha Polisi post ikorera Rugende.

Yagize ati “Uyu mushoferi yamenyesheje Polisi ko hari abantu bafunguye imodoka ye maze bakibamo amabaro abiri y’ibitenge.”

Akomeza avuga ko abapolisi bahise batangira gushakisha ababa bibye muri iyi modoka maze ku makuru bahawe n’abaturage bari hafi bose bagahuriza ku mazina y’abasore babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko na mugenziwe w’imyaka 18.

Yagize ati “Twagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage tubasha gufata aba bakekwaho ubu bujura ndetse b’anafatanwa amabaro abiri y’ibitenge tubasha ku bisubiza nyirabyo nabo bashyikirizwa ubugenzacyaha (RIB) ku girango bakorweho iperereza.”

CIP Kayigi yibukije  ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko asaba  abakomeje kwishora mu byaha byubujura kubireka bakitezimbere bakoresheje amaboko yabo.

Yagize ati “ Ubujura Kimwe n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko iyo ubufatiwemo urafungwa bityo ukaba ubaye umuzigo ku muryango wawe ndetse no ku gihugu kuko bagutunze udakora, abantu bakwiye kurushaho gukoresha ubwenge n’amaboko yabo bagakora imirimo ibateza imbere badakoze ibyaha bibagiraho ingaruka.”

Ingingo 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko  umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.