Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Babiri bafashwe baka abacuruzi amafaranga, biyita abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, yafashe, Dusabimana Béatrice na Mutoni Aimée Martine, ubwo bakaga amafaranga abacuruzi, mu murenge wa Kinyinya, biyita abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA).

Dusabimana, ufite imyaka 25 na Mutoni, w’imyaka 21, batuye mu murenge wa Gitega, ho mu karere ka Nyarugenge.

Bombi bafungiye  kuri sitasiyo ya Polisi ya  Gisozi, mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda  mu mugi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) , Modeste Mbabazi, yavuze ko, bafatiwe mu kagari ka Murama, aho bakaga buri mucuruzi ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda, bababwira ko ari ayo kubarura amaduka yabo.

SP Mbabazi yavuze ko bari bafite amakarita agaragaza ko ari abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kandi ko bahaga abo bambuye inyemezabwishyu z’iki kigo, ariko ko byose byari ibihimbano.

Mbere yuko batabwa muri yombo, Polisi yari yahawe amakuru n’abaturage bari bamaze kubatahura.

Dusabimana yavuze ko, we na mugenzi we, bari bamaze  iminsi itatu batangiye ubu bujura, kandi  ko, we wenyine  yari amaze kwambura  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu.

SP Mbabazi yavuze ko, ubwo bafatirwaga mu cyuho, bari bamaze kwambura agera mu bihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda.

Dusabe yavuze ko ariwe wikoreye iyo karita mpimbano yamugaragazaga nk’umukozi wa RRA.

SP Mbabazi yavuze ko bene ibyo byaha bimunga ubukungu  n’igenamigambi bw’igihugu.

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa kandi abakangurira gukomeza uwo muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese  uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo,igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miriyoni eshatu.

Iya 318, ivuga ko, umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Ngizwenayo Jean Damascene, asobanura uko aba bombi bamwibye, yagize ati,"Saa kumi n’igice z’umugoroba,barakomanze,barambwira ngo n’abakoki ba RRA.Bambwira ko bashaka amafaranga y’umusoro, n’inyemezabwishyu y’ipatante.Nabahaye amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda, banyandika ku rupapuro, bampa inyemezabwishyu,ariko ndayikemanga, kuko iyo bampaye, nasanze ari iyakoreshwaga kera”.

Ati,"Bakimara kugenda, narabakurikiye, ngeze imbere, nsanga hari n’abandi bamaze kwaka amafaranga,mbabwira kunsiba kuri urwo r’upapuro".

Ngizwenayo yakanguriye abacuruzi bagenzi be kwima amatwi bene aba batekamutwe, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.