Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Ari mu maboko ya Polisi akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi

Samuel Kwitonda afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera kubera gushaka guha ruswa umupolisi wari ku kazi.

Ku itariki 30 Ukuboza z’umwaka ushize, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yafatanye Kwitonda urumogi.

Yafatiwe mu kagari ka  Nyagatovu, mu murenge wa Kimironko ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera ari naho yahereye umupolisi wari ku kazi  ibihumbi 145,000 kugira ngo amurekure.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi,yavuze ko uyu mupolisi yakoze  kinyamwuga yanga iyi ruswa.

Yagize ati “ Kurwanya ruswa ni inshingano za buri wese. Ntibigomba guharirwa Polisi yonyine kuko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.”

Naramuka ahamwe n’icyaha, Kwitonda azahanishwa ingingo ya 641 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.