Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abayobozi b'inzego z'ibanze, ab'ibigo by'amashuri n'amavuriro bashishikarijwe kurwanya inkongi z'imiriro

Abantu bagera kuri 220, bagizwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye ibigo nderabuzima, abagize urwego rwa DASSO n’abaturage bashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (CPCs), bo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, tariki ya 20 Ukwakira, bashishikarijwe  na Polisi kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inkongi z’imiriro.

Abari bateraniye muri iyi nama, yaberaga mu cyumba cy’inama (Harmony Conference Hall), mu murenge wa Jabana, bahawe ubutumwa bujyanye n’ingaruka z’inkongi z’imiriro ndetse banasabwa no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira  izi mpanuka z’imiriro.

Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Batiste Seminega, uyobora Ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro muri Polisi y’u Rwada,  yavuze ko inkongi z’umuriro zangiza byinshi ndetse harimo n’uko zihitana ubuzima bw’abantu. Aha akaba yarasobanuriye abari bateraniye muri iyi nama ko, kurwanya inkongi z’umuriro bishoboka ariko ko bisaba ko buri wese abigiramo uruhare.

ACP Seminega akaba yaragaragaje ko buri wese ashobora kurwanya inkongi y’umuriro dore ko, yasobanuye ko buri gihe inkongi y’umuriro itangira ari akabatsi gato.

Yasabye abari muri iyi nama cyane cyane abayobozi b’amashuri n’ab’ibigo nderabuzima, gushishikarira gukoresha bimwe mu bikoresho byabugenewe byifashishwa mu kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers).

Yagize ati, “Gukoresha ibi bikoresho  (fire extinguishers) ni ingenzi kuko inkongi z’umuriro zishobora kubaho igihe icyo aricyo cyose, ni ngombwa ko ibigo by’amashuri, n’amvuriro kimwe n’abandi bantu bafite amazu manini y’ubucuruzi bakoresha ibi bikoresho kuko bifasha kuzimya bwangu umuriro bityo bikarindwa ko hari ibikoresho byazangirikiramo.”

Abari muri iyi nama kandi banagejejweho ubutumwa bujyanye n’ingaruka ziterwa no gukoresha imiti ikoreshwa kwa muganga y’imyiganano cyangwa itemewe n’amategeko, ndetse n’indi ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, aha bakaba barasabwe ku birwanya kandi bakanazirikana gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abo bayobora hirya no hino muri uyu murenge kwirinda kwishora mu bucuruzi bw’iyi miti.

Abari bateraniye muri iyi nama bashimye Polisi y’u Rwanda kubera ingamba zayo zifatika zo  kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye ndetse n’uko buri gihe iba ishishikariye guharanira ko abanyarwanda hirya no hino  bagira umutekano usesuye.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ari ingirakamaro, dore ko nk’uko babyivugiye bwari uburyo bwo kubibutsa inshingano zabo, ndetse bakaba baravuze ko bagiye gushyira mu bikorwa inama nziza bagiriwe na Polisi.

Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro,Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko   kuzikumira , kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu kaga (Fire  and Rescue Brigade).

Mubyo iri shami rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu  nyubako nini n’intoya , gutabara byihuse mu gihe ubutabazi n’ubwirinzi byibanze bwananiranye.

Rikora kandi ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya inkongi mu mashuri, amasoko n’amasantere y’ubucuruzi.

Ubu iri shami rifite imodoka 10 zikoreshwa mu  kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga mu bice bitandukanye by’igihugu, zikaba zimwe muri zo zarashyizwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda muri buri ntara n’ahandi hantu hangombwa, aho ziva zijya muri ibyo bikorwa by’ubutabazi.

Polisi ikaba kandi yaranashyizeho imirongo itishyurwa ariyo, 111 na 112 n’indi yishyurwa ariyo: 0788311120,0788311224,0788311657 na 0788311335, abaturage bakaba basabwa guhita bihutira gutabaza kuri izi nimero mu gihe hari aho babonye inkongi y’umuriro.