Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Nzeri, Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo yasabye abayobozi b’inzego zitandukanye zikorera muri uyu murenge kurwanya ruswa n’akarenga kandi bakarushaho kwibungabungira umutekano.
Iyi nama yari ihuriwemo n’abayobozi b’utugari, inzego z’umutekano, iyobowe na Chief Inspector of Police Irene Umuhozari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gasabo ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo Uwimana Marie Chantal.
Uwimana yibukije aba bayobozi ko bakwiye kugira imikorere n’imikoranire myiza hagati yabo ndetse n’izindi nzego,baha abaturage serivisi nziza nk’uko bikwiye.
Yagize ati” Mu kazi kanyu mukora ka buri munsi mukwiye kurangwa no gukorera hamwe, muhana amakuru kugira ngo ibikorwa mukora ntihabeho kugongana,ari ho hahandi usanga iyo mubikoze mutabyumvikanyeho abaturage aribo bagerwaho n’ingaruka.”
Uyu muyobozi yabasabye gukurikirana ibibazo by’abaturage kandi bigakemuka uko bikwiye bataka abaturage ikiguzi cya serivisi bakwiye kuba bemererwa n’amategeko.
Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari,yibukije abari muri iyi nama ko uretse kuba ruswa idindiza iterambere, ikimakaza akarengane n’umuco wo kudahana ari n’icyaha gihanwa n’amategeko bityo bakwiye kuyirinda.
CIP Umuhozari asoza asabasa kugira uruhare mu kwicungira umutekano barwanya amakimbirane yo mu muryango kandi bakarushaho gukumira no guca ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano batanga amakuru y’aho bigaragaye.
English









