Abakora umurimo wo gutwara abantu ku magare bamenyerewe ku izina ry’abanyonzi barenga 190 bakorera muri zone ya Kabuga mu murenge wa Rusororo mu kareer ka Gasabo bagiranye ibiganiro na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, hagamijwe kubahugura ku mikoreshereze y’inzira nyabagendwa no kubereka uruhare bafite mu gukumira impanuka.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga biyobowe na Alfred Nduwayezu umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo ari kumwe na Chief Inspector of Police Leonard Rubingisa uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo.
Nduwayezu yasabye abanyonzi bakorera imirimo yabo muri zone ya Kabuga guhesha agaciro umwuga bakora kuko iyo ukozwe neza uteza imbere uwukora.
Yagize ati:”Gusobanukirwa amategeko agenga inzira nyabagendwa (Umuhanda), kwirinda gukorera mu kajagari mwibumbira mu makoperative ni bimwe mu bikorwa bizatuma uzagaragara nk’uwubashywe kuko bizabafasha kurwanya abakora nabi bagasiga icyasha umwuga wanyu, kandi byaragaragaye ko iyo ukozwe neza uteza imbere abawukora.’’
CIP Rubingisa yasabye abatwara abantu ku magare kurushaho kunoza umwuga wabo bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko bizafasha mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.
Yabivuze atya: ’’ Impanuka zo mu muhanda ziri mubihungabanya umutekano kuko zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi, mukwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, mwubaha ibyapa bitandukanye, gukumira impanuka mukabigira ibyanyu.’’
CIP Rubingisa yasabye kandi abanyonzi kwitandukanya n’abakora nabi umwuga wabo batwara ibintu bitemewe birimo magendu n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi na kanyanga.
Yagize ati:’’ Hari bagenzi banyu bakunze gufatwa batwaye ibicuruzwa bitemewe ndetse birimo n’ibiyobyabwenge. Mukwiye kubarwanya mutanga amakuru ku nzego z’umutekano zibegereye kuko bahesha isura mbi umwuga wanyu .’’
Yasoje asaba aba banyonzi kujya basuzuma ko amagare yabo ameze neza kandi yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda.
Yagize ati: ’’ Mukwiye kujya mureba ko amagare yanyu yujuje ibyangombwa biyemerera kujya mu muhanda birimo feri, amatara, utugarura rumuri, n’ibindi byabafasha kugenda neza mu muhanda hagamijwe kwirinda impanuka.’’
Yaboneyeho kubasaba ko buri gare rikwiye kugira ikiriranga kugirango ribashe gushakishwa igihe habaye amakosa cyangwa ryibwe.
Rukundo Emmanuel uyobora abanyonzi bakorera muri zone ya Kabuga, yashimiye Polisi impanuro n’inama idahwema kubagira zigamije kunoza umwuga wabo, bagakora kinyamwuga, yizeza ko izi mpanuro bagiye kuzishyira mu bikorwa, bubahiriza amategeko y’umuhanda, banatangira amakuru kugihe kucyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Kinyarwanda
English











