Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guteza inkongi z’umuriro zangiza ibintu bitandukanye, rimwe na rimwe zihitana cyangwa zigakomeretsa abantu.
Ubu butumwa buje bukurikira inkongi zirenga eshatu z’umuriro z’amazu y’ubucuruzi zabaye muri uku kwezi zirimo ebyiri zabaye ku itariki 12 mu karere ka Gasabo, n’imwe yabaye mu ka Nyarugenge ku ya 9.
Mu zabereye muri Gasabo harimo iyabereye mu kagari ka Nyagahinga, umurenge wa Rusororo aho, ahagana mu ma saha kumi n’imwe za nimugoroba imwe mu mazu ya Kamazi Charles yo kuri sitasiyo ye yitwa IPS Quality Fuel, yateganyaga gukoreramo ubucuruzi bw’ibintu birimo ibinyobwa n’ibiribwa bikenerwa n’abaza gusaba serivisi kuri iyi sitasiyo igurisha ibikomoka ku mavuta akoreshwa mu binyabiziga yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko Polisi ihita iyizimya itari yangiza ibintu byinshi dore ko yari imaze kwangiza gusa parafo yayo yonyine.
Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga harimo gushyiraho ishami rishinzwe by’umwihariko kuzikumira, kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade).
Mubyo iri shami rikora, harimo guhugura no gutanga ubumenyi bw’ibanze ku nkongi n’ubutabazi bw’ibanze, kugenzura ibijyanye n’ubwirinzi bw’inkongi n’ibiza mu nyubako nini n’into, gutabara byihuse mu gihe ubutabazi n’ubwirinzi byibanze bwananiranye.
Rikora kandi ubukangurambaga mu kwirinda no kurwanya inkongi mu mashuri, amasoko n’amasantere y’ubucuruzi.
Mu kwezi gushize habaye inkongi z’umuriro eshatu zabaye mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Bugesera, zikaba zarahitanye abantu batatu, zikomeretsa umwe. Zirimo ebyiri zafashe amazu atuwemo n’indi imwe yafashe imodoka.
Asobanura igitera inkongi, Umuyobozi wa Fire and Rescue Brigade, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, yavuze ko inkongi ziterwa ahanini no kwirara, ukutita ku bintu byateza inkongi, impanuka, n’ ubumenyi buke ku nkongi.
Mu bindi yavuze bizitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.
ACP Seminega yavuze ko ubu iri shami rifite imodoka 12 zigezweho zikoreshwa mu mirimo yo kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga.
Yakanguriye abaturage gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kwiga uko bikoreshwa no kwita ku buzima bwabyo harimo kujya babisuzumisha ku babihugukiwe buri nyuma y’amezi atandatu kugirango babarebere ko ari bizima.
Na none yabakanguriwe kugira ubwishingizi ku nkongi z’umuriro, kutabika ibikomoka kuri peterori mu ngo, kutajya kure no kuzimya buji, itara, itadowa mbere yo kuryama cyangwa kujya kure yabyo.
Yagize ati: “Nubwo abantu bose bagirwa inama yo gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi, ku muntu utarabona ubushobozi bwo kubigura, ashobora gukoresha umucanga, amazi, ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro ariko agafunga amashanyarazi mbere ya byose kandi agahungisha ibitarafatwa n’inkongi”.
Na none yagiriye inama abubuka kwubahiriza igishushanyo mbonera kugira ngo byoroshye ubutabazi.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya babererekera imodoka igiye mu gikorwa cy’ubutabazi kugira igere ahabereye inkongi ku gihe.
Yakanguriye abaturage kujya bibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange.
ACP Seminega yagize kandi ati: “Kubahiriza ibi ni byiza ariko ntibikuraho guhamagara Polisi ku gihe mu gihe habaye inkongi y’umuriro kuko hari igihe umuriro ushobora kurenga ubushobozi bw’abakoresha biriya bikoresho by’ibanze”.
Mu mirongo ya terefone yababwiye kujya bahamagara harimo 112 n’111 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na0788311335
Kinyarwanda
English











