Abaturage b’umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, tariki ya 7 Ukwakira bashishikarijwe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye aho batuye muri uwo murenge.
Ibi bikaba ari ibyagarutweho mu nama yabahuje n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Gasabo.Iyi nama ikaba yarabereye mu kagari ka Ruhanga. CSP Ndayambaje yasabye kandi abaturage bari muri iyi nama kwirinda umuntu uwariwe wese wabashora mu bikorwa by’umutekano ahubwo bakita ku bindi bikorwa by’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye yasobanuriye aba baturage ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere kandi rirambye ko nta n’ikintu bageraho mu gihe haba hari ibibazo by’umutekano muke.
Yavuzeko ubufatanye busanzwe buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi, bwatumye habaho igabanuka ry’ibyaha mu karere ka Gasabo ndetse ibi bikaba byaranagize uruhare ,u iterambere ry’akarere. Yavuze ariko ko ubwo bufatanye bugomba gukomeza kugira ngo, n’ibindi bibazo by’umutekano muke bikigaragara hirya no hino nabyo bibashe gukumirwa.
Ndayisaba yabasabye kandi kwitabira ibikorwa bya leta by’iterambere nk’umuganda, gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ubwishingizi mu buvuzi (mutuelle de santé) n’izindi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo, Chief Superintendent Dan Ndayambaje, yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage, abasaba ko bagomba gukoza uwo muco mwiza wo guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano bityo kugira ngo ibyaha bibashe gukumirwa.
Yabasabye kwirinda kwishora mu byaha birimo cyane cyane ibiyobyabwenge, ihohotera ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ubujura ndetse bakanarwanya uwariwe wese wagaragawe ho gukora bene ibyo byaha kimwe n’ibindi.
Kinyarwanda
English











