Kuri uyu wa 17 Gicurasi, Abaturage bafatanyije na Polisi ikorera muri ako karere, yataye muri yombi umugore witwa Nyirahategekimana Jeanne w’imyaka 23, akekwaho kuba yakuyemo inda y’abana b’impanga akabata mu musarane.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ibitangaza, ngo abaturage bo mu kagari ka Ruhango umurenge wa Gisozi, kubera ko bari bazi ko uyu mugore atwite, bamubonye avuye mu musarane kwiherera, ariko bakabona ko mu nzira yanyuzemo ndetse no ku myenda ye hariho amaraso, bamubajije aho yavuye, abura ibisobanuro, ahubwo agahita avuga ko yagiye kwiherera nk’uko bisanzwe yajya kumva akumva ikintu kiguye mu musarane.
Ubwo nibwo abo baturage bahise bamufata bahamagara Polisi bayisobanurira uko byagenze, ihita imuta muri yombi.
Nyuma nibwo ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi ryatabaye rikura imibiri y’abo bana muri uwo musarane abaturage barayishyingura.
Ubu uyu ukekwaho iki cyaha akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyatumye uyu mugore akora iki gikorwa cya kinyamaswa.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police. (Supt.) Modeste Mbabazi, yashimiye aba baturage kubera igikorwa cy’ubutwari bakoze, anabasaba ko bagumya kubera ijisho Polisi aho batuye, bakumira ibyaha ndetse bakanamenyesha Polisi abantu nk’aba bakora ibidakwiye.
Yasabye abagore n’abakobwa kwirinda inda zitateguwe, anasaba uwatwita wese kwirinda gukuramo inda, ahubwo agasaba ubufasha aho kugirango avutse umwana ubuzima.
Kinyarwanda
English











