Muri gahunda yo gushishikariza abanyarwanda guhagurukira rimwe bakarwanya ihohotera rishingiye ku gitsina cyane cyane iriKorerwa abagore n’abakobwa, kuwa Kabiri Tariki 18Ukuboza Polisi y’u Rwanda irikumwe n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Rusoror mu karere ka Gasabo.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ndetse n’umuryango Nyafurika w’ivugabutumwa,Africana Evangelistic Enterprise AEE) n’abaturage bagera ku 2000 bari bitabiriye ubu bukangurambaa.
Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti:”KURWANYA IHOHOTERWA RIKORERWA ABAGORE N'ABAKOBWA NAWE BIRAKUREBA ".
Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali Muhongerwa Patricie yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritakagombye kuba intandaro y’impfu za hato na hato ko ahubwo abaturage bagomba kujya bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano cyangwa inzego z’ubuyobozi amazi atararenga inkombe.
Yagize ati:”Iki kibazo abaturage mukwiye kukigira icyanyu mugahagurukira rimwe mukakirwanya .Mukihutira gutanga amakuru hakiri kare ku nzego z’umutekano cyangwa ubundi buyobozi bubegereye kugira ngo ukekwaho guhohotera umugore cyangwa umukobwa ahanwe.”
Muhongerwa yakomeje asaba abaturage ko ikigamijwe atari uguhana ko ahubwo iki ingenzi ari gukumira icyaha kitaraba.
Ati:”Ubundi mu midugudu dutuyemo buri muturage aba agomba kumenya imiryango ihora mu makimbirane, abayobozi ku midugudu ndetse n’abaturanyi bakihutira gukemura ibibazo amazi atararenga inkombe.”
Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari, ashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gasabo yagarutse cyane ku ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa aho hari bamwe barimo guterwa inda imburagihe bigatuma bacikiriza amashuri ndetse na bamwe bavanwa mu mashuri bakajya gushaka imirimo.
Yagize ati:”Kugeza ubu muri aka karere ka Gasabo haragaragara umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 abandi bavuye mu mashuri bashaka imirimo yo gukora mu ngo. Ibi bintu twese abanyarwanda tugomba gusenyera umugozi umwe tukabirwanya.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ubujiji bushingiye ku muco wa kera wo gutsikamira umwana w’umukobwa ari bimwe mu biri gutuma hari ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
CIP Umuhozari yasabye abaturage guhindura imyumvire bakamenya ko umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa bose bafite uburenganzira bungana.
Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye ahohotera umwana w’umukobwa cyangwa umugore.
Muri ibi biganiro,umuryango w’ivugabutumwa AEE wari uhagarariwe n’umuhuzabikorwa wawo mu mujyi wa Kigali Mapasi Sindano.
Mapasi yashimiye Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali umurava n’ubushake bagaragaza mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yavuze ko umuryango abereye umuyobozi nawo ufite umuhamagaro wo kurwanya iki kibazo ubinyujije mu mahugurwa ahabwa abagore batishoboye bo mu murenge wa Rusororo,hagamijwe kubazamura mu bukungu.
Uyu muryango w’ivugabutumwa AEE wafashije abaturage bagera ku 2300,ubutangira umusanzu mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).
Kinyarwanda
English











