Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Abaturage barakangurirwa kutishora mu biyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo kuwa gatatu tariki ya 12 Werurwe yangije ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse bishyirwa ahabugenewe. Ibiyobyabwenge byangijwe birimo ibiro 150 by’urumogi, amapaki 5, 637 y’inzoga ya chief waragi, litiro 120 za kanyanga ndetse n’amajerekani 20 yari yuzuyemo ibisigazwa by’ibisheke bakoramo inzoga zitemewe.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Jabana, hakaba hari hateraniye abaturage bo muri uwo murenge, ndetse muri icyo gikorwa hanabayeho gutwika ibiro byinshi by’igiti cy’umushikiri abandi bita Kabaruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent (SSP) Urbain Mwiseneza arasaba abaturage kutishora mu bikorwa byo kunywa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge. SSP Urbain Mwiseneza yabwiye abaturage ko nta kamaro ko kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Yakomeje avuga ko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko, bityo Polisi y’u Rwanda ikaba itakwihanganira abishora muri ibyo bikorwa bibi bigayitse.

Naho umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo Chief Superintendent (CSP) Dan Ndayambaje, we arahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano, hatangwa amakuru ku buryo bwihuse kugira ngo ibyaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byose bikumirwe.

Iyo abaturage bagejeje amakuru kuri Polisi vuba y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano, bigira akamaro kanini kuko bituma  habaho umutekano n’ituze mu gihugu hose.

Kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko nk’uko bikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.