Abaturage b’akagali ka shango Umurenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, bashishikarijwe na Polisi kwirinda ibyaha, bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, bazirikana gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru ku gihe ku babikekwaho.
Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 10 Nyakanga mu nama yabahuje na Polisi ndetse n’abayobozi, batandukanye b’umurenge wa Nduba.
Superintendent Berine Mukamana, uyobora ishami rishinzwe kurwanya ihohotera yakanguriye abaturage basaga 300, bari bitabiriye iki gikorwa, kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha birimo cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iryo mungo.
Sup Mukamana yanabasabye kandi kwitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi bityo kugira ngo baganire ku bibazo biri mungo ndetse banafatanize hamwe kubishakira umuti mbere yuko bivamo gutana kw’abashakanye ndetse no kubura ubuzima nkuko bigenda bigaragara hirya no hino.
Yagize ati, “Umutekano uhera mu ngo, nta terambere rishobora kugerwaho mu gihe mungo haba hagaragara amakimbirane. Ningombwa ko abantu aho batuye hose bitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi bityo kugira ngo bafatanye gushakira umuti ibibazo byo mungo n’ibindi bitandukanye.”
Sup Mukamana yasabye aba baturage kudahishira abakora ibyaha by’ihohotera kabone naho baba ari abo mu miryango yabo.
Uretse kandi ubu butumwa bagejejweho na Polisi, bamwe mu abaturage bari bitabiriye iki gikorwa, banagejeje ibibazo bitandunye kuri Polisi, aha ibibazo byabo bikaba byarakiriwe hifashishijwe uburyo bw’imodoka igendanywa izwi ku izina rya Police Mobile station.
Umuyobozi w’irangamimerere w’umurenge wa Nduba, Uwineza Eugenie yashimye uruhare Polisi igira umunsi kuwundi rwo kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye by’umwihariko ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yasabye abaturage kutihererana ibibazo dore ko Polisi yabegereje serivisi. Uyu muyobozi akaba kandi yarakomeje asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko bitera ibindi byaha birimo, gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.
Yagize ati, “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabinyweye. Uwabinyweye ntabasha gutera imbere. Ningombwa rero ko abantu bose cyane ababinywa babireka kandi bagashishikarira gukora imirimo yemewe inabafitiye akamaro.”
Kinyarwanda
English











