Kuru uyu wa kabiri tariki ya 2 Kamena 2015, abaturage bo mu midugudu itatu Kangondo ya I,Kangondo ya II na Kibiraro ya I bo mu murenge wa remera akarere ka gasabo bakanguriwe kwirinda biyobyabwenge, barushaho gufatanya na Polisi kubirwanya mu guhanahana amakuru.
Muri iki gikorwa umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ACP Rogers Rutikanga yasabye abaturage guca ukubiri no kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kugirango bashobore kugendera muri politiki nziza y’igihugu, batanga umusaruro mu kubaka igihugu cyabo.
Yagize ati” ibiyobyabwenge nibibi byica ubwonko bw’uwabifashe agahungabanya umutekano waho atuye ndetse n’igihugu cyose”.
Ni ngombwa rero, abanyarwanda bose bakwiye guhagurukira hamwe nk’abitsamuye bagafanya na Polisi yabo mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge aho bari hose mu gihugu.
Yakomeje agira ati” kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n’amtegeko Polisi idashobora kwihanganira, uzagifatirwamo azahanwa bikurikije amategeko ahana y’uRwanda.”
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, yashimye ubufatanye n’ingamba Polisi yashyizeho zo gukumira ibyaha,kubirwannya no gukurikirana uwagikoze, ifatanyije n’abaturage nk’uko bigaragara mu mujyi wa Kigali.
Muri iki gikorwa kandi hagaragaye gutanga ibirego ku baturage, ubu bukaba ari uburyo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ryashyizeho bwo kwegera abaturage, cyane cyane abatuye kure, aho abakozi baryo bifashishije imodoka yimukanwa irimo ibikoresho yiswe “ police mobile station”, bagezwaho ibibazo birebana n’ubugenzacyaha bakabikemura, naho ibirebana n’izindi nzego bikandikwa bityo bigashyikirizwa inzego bireba.
Kinyarwanda
English











