Ku itariki ya 31 Ukuboza, abaturage bo mu murenge wa Nduba akagari ka Gasanze bafashe abasore 2 ariko Uwiringiyimana Vedaste w'imyaka 26 na Ntawivugabose Jean Pierre w'imyaka 37 bari bibye moto.
Umuvigizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bagiye mu gace k'ubucuruzi ka Gasanze bari kuri moto bagasanga aho indi yari iparitse bakayiba bakahasiga iyo bari bajeho.
Yavuze ati:"Aba bombi baje kuri moto bageze Gasanze baraparika bafata indi yari iparitse aho barayitwara bajya kuyihisha baragaruka bashaka gutwara ya yindi bari bajeho mbere, nibwo abaturage babafashe babashyikiriza Polisi ya Nduba ari naho ubu bafungiye. "
SP Hitayezu yashimiye abo baturage bafashe aba bagizi ba nabi, anasaba abaturage gucunga umutekano w'ibintu byabo.
Yavuze ati:" Mu Rwanda hari umutekano, ariko abantu nabo bagomba gucunga umutekano w'ibintu byabo kuko ntihabura ababaca mu rihumye bakabatwara byabo. "
Yasabye abafite ibinyabiziga kujya babifunga neza kugirango hatagira ubibatwara.
Kinyarwanda
English











